Byagarutsweho kuri uyu wa 2 Nyakanga 2026 ubwo ubuyobozi bwa Spiro Rwanda bwagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru. Cyibanze ku kugaragaza aho uruganda ruhagaze n’intumbero yarwo mu guteza imbere ubwikorezi butangiza ibidukikije.

Ni nyuma y’uko kandi uru ruganda ruherutse guhabwa ishoramari rya miliyoni 215$ ryo kwagura ibikorwa.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa by’uruganda rwa Spiro Rwanda, Mbuguje Dieudonne, yavuze ko bashaka kwagura ibikorwa, inganda ziteranya moto zikagezwa mu ntara.

Ati “Dushaka kongeramo imbaraga kubera ikibazo turi guhura na cyo cya peteroli ihenze bitewe n’intambara ziri kuba hirya no hino. Dushaka rero gufasha abantu kubona moto haba abazikoresha mu ngendo zabo bwite n’abamotari bazikoresha mu kazi. Ni yo mpamvu tugiye no gufungura amashami mu mijyi minini muri buri ntara.”

Ibyo bizafasha urwo ruganda kurenga intego rwari rwihaye yo kuba rumaze gukora moto 45.000 muri uyu mwaka, ahubwo zibe 60.000 zivuye kuri 28.500 bafite uyu munsi ziri mu muhanda.

Ibyo kandi bigendana no gutanga moto za Spiro zikajya zishyuwra mu byiciro ku bufatanye n’ibigo by’imari.

Spiro ishaka kugeza inganda zayo mu ntara, moto iteranya zikagera ku bihumbi 60
Spiro ishaka kugeza inganda zayo mu ntara, moto iteranya zikagera ku bihumbi 60