Mu gihe sitasiyo zisanzwe zajyaga zishyira umuriro muri batiri 36 mu gihe kingana n’amasaha atatu, izi sitasiyo nshya zifite ubushobozi bwo kuwushyira muri bateri ziri hagati ya 350 na 380 muri ya masaha atatu n’ubundi.
Ku wa 25 Kamena 2026, uru ruganda rwafunguye iyi sitasiyo ifite ubushobozi buhambaye bwo gushyira umuriro muri moto mu Murenge wa Gikondo wo mu Karere ka Kicukiro.
Ubusanzwe sitasiyo nto zari zisanzwe zikoresha umuriro w’amashanyarazi ugenwa na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, REG, zikawusangira n’abaturage bigatuma hagenwa ikigero cy’umuriro ntarengwa ugomba gukoreshwa, ibyatinzaga igikorwa cyo gushyira umuriro muri bateri.
Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, Spiro Rwanda yashyizeho ibikoresho byayo bwite bigena umuriro w’amashanyarazi wose wakenerwa, bikaba ari na wo mwihariko sitasiyo nshya zifite.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa wa Spiro Rwanda, Igooma Stephen ati “Sitasiyo zisanzwe zajyaga zishyira umuriro muri batiri 36 mu gihe kingana n’amaaha atatu, ariko izi sitasiyo nini ziri kuwushyira muri bateri ziri hagati ya 350 na 380 muri ya masaha atatu n’ubundi.”
Izi sitasiyo nini zimaze gufungurwa ahantu hatatu harimo Gikondo, Nyamirambo no mu Karere ka Kicukiro ahazwi na Sonatube.
Igooma yavuze ko hari izindi sitasiyo nini 10 ziteganyijwe gufungurwa mu Mujyi wa Kigali, zirindwi muri zo zikaba zitezwe mu gihe gito.
Bimwe mu bice bizashyirwamo izo sitasiyo nini ni Kanombe, ku Kinamba, Batsinda, Zindiro, Kimironko, Kabuga ,Ruyenzi n’ahandi.
Iyi sitasiyo yanyuzwe n’abatwara moto bijyanye n’uburyo ishyira umuriro muri batiri vuba.
Munyabugingo Jean yagize ati “Twajyaga tumara nk’amasaha abiri dutegereje guhabwa umuriro, ariko kuri izi sitasiyo nini mu iminota 30 biba birangiye, Spiro ibaye ubukombe rwose.”
Nsabimana Erneste yagize ati “Abadatwara moto za Spiro barahombye ahubwo”
Umugenzi ukunze gutwara moto witwa Nsabimana Elissa yavuze ko nubwo yakundaga moto z’amashanyarazi ariko yagorwaga no kuba umumotari umutwaye afitemo umurimo muke, bigatuma ajya gutegereza cyane.
Ati “Twageraga ahantu motari akajya guhinduza batiri ni byabangamaga none kuva byakemutse Spiro iraza kuganwa na bose.”
Igooma yashishikarije abagenzi gutega moto za Spiro, anabamara impungenge z’ibibazo byose izi moto zakunze kuvugwaho, ashimangira ko byakemuwe.
Yongeye guhumuriza abamotari, avuga ko 70% bya sitasiyo zigiye kubakwa, aho zubatswe hazajya hashyirwa serivisi yo kwakira abamotari bafite moto zagize ibibazo bakazikora, batarinze kujya i Masoro aho zisanzwe zikorerwa.
Kugeza ubu iki kigo gifite moto z’amashanyarazi zirenga ibihumbi 25 na sitasiyo zisimburizwamo batiri zirenga 350 ndetse iki kigo gishaka kwagura ibi bikorwa.
Spiro yatanze akazi ku bantu benshi mu Rwanda kuko uretse abamotari bakoresha moto zayo, ifite abakozi 1650 barimo abagore bangana na 38% ndetse intego ni uko bagera kuri 45%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!