Icyemezo cyo guhagarika amakipe arimo Marine FC, Etincelles, na Rutsiro FC kwakirira imikino ya shampiyona kuri Stade Umuganda cyaturutse ku kuba yari yarangiritse bitewe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo, ku buryo hashobora gushyira ubuzima bw’abafana n’abakinnyi mu kaga.
Minisiteri ya Siporo yafashe umwanzuro wo guhagarika ayo makipe kuhakinira imikino kugeza igihe imirimo yo kuhasana irangiriye mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ubuzima bw’abakunda ruhago muri rusange.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ugushyingo 2021, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ribinyujije ku rubuga rwaryo rwa Twitter, ryatangaje ko Minisiteri ya Siporo yemeye ubusabe bwo kwemerera amakipe kongera kuhakinira.
Bugira buti “Minisiteri ya Siporo yamaze kwemera ubusabe bwa Ferwafa bwo guha uburenganzira amakipe yakirira imikino yayo kuri Stade Umuganda akongera kuhakirira imikino kuko imirimo yo kuyisana yarangiye. Abafana bemerewe kwitabira imikino ibera kuri iyi Stade bubahirije amabwiriza yashyizweho.”
Iyi Stade yo mu Karere ka Rubavu ni kimwe mu bibuga byakiniweho iminsi ibiri ibanza ya Shampiyona ya 2021/22, ariko ntiyari yemerewe kwakira abafana.
Imikino yari iteganyijwe y’umunsi wa gatatu n’uw kane yarasubitswe, irimo uwagombaga kuba ku wa 19 Ugushyingo 2021, ugahuza Marine FC na Mukura VS mu gihe Etincelles FC yari guhura na APR FC. Undi mukino wasubitswe ni uwo Rutsiro yagombaga kwakiramo Mukura VS ku munsi wa Kane wa Shampiyana.
Ku ngengabihe ya Shampiyona biteganyijwe ko Stade Umuganda izongera kwakira imikino ku munsi wa Gatanu wa shampiyona aho Marine Fc izacakirana na Rutsiro FC kuri 28 Ugushyingo 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!