00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Station Kobil yafunzwe izira umwanda n’akavuyo

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 16 May 2013 saa 03:16
Yasuwe :

Station Kobil itanga lisansi iri mu mujyi wa Kigali, inyuma y’inyubako ya Kigali City Tower, yafunzwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge kubera umwanda n’akavuyo kayikikije.
Mu gitondo cyo kuwa Kane tariki ya 16 Gicurasi 2013, Umurenge wa Nyarugenge, mu karere ka Nyarugenge, ni bwo wafunze Station Kobil isanzwe igurisha lisansi.
Mu batandukanye baganiriye na IGIHE ubwo twageraga kuri iyi station bavugaga ko mu byo yazize harimo akavuyo kaharangwaga.
Umwe ati “Icyatumye bazinduka (…)

Umwe ati “Icyatumye bazinduka bayifunga ni uko ikibanza ikoreramo kinacururizwamo ibindi bintu kandi bitemewe nk’amabiswi, bombo, ibibiriti, amatabi, fanta, amazi, ibyo kurya, imyambaro n’ibindi byinshi ngo bihatera akavuyo”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Masengesho Felix, yatangarije IGIHE ko mu bindi byayikozeho harimo n’umwanda. Yagize ati “Twohereje abagenzuzi basuzuma ibitagenda neza, basanga ikikijwe n’umwada ukabije, ntibasiga amarangi, ntibatunganyije imbuga yabo, none hafunzwe.”

Masengesho akomeza avuga ko iyi Station nicyemura ibyo yasabwe birimo gukumira ubu bucuruzi bundi buyikorerwaho iruhande ndetse no guhashya umwanda, hazongera hakagenzurwa, nyuma hagafungurwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages