Ibyo biribwa bigizwe na toni eshatu za kawunga na toni ebyiri z’umuceri byagejejwe mu bubiko bw’ibiribwa bw’igihugu buherereye Mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa 17 Mata 2020.
Umuyobozi wa Stella Express, Ndungutse Gisa Kassim, yabwiye IGIHE ko ibyo biribwa bizagoboka abo mu bice by’Intara y’Iburasirazuba no mu Karere ka Gicumbi mu Majyaruguru aho ikorera ingendo.
Ati “Twatanze toni eshanu z’ibiribwa tukaba duteganya ko bizafasha abantu cyane cyane abari aho dukorera ingendo, ndavuga Rwamagana, Kayonza, Kabarondo, Kibungo, Ngoma na Gicumbi.”
Mu butumwa bwe yasabye Abanyarwanda n’abakiliya ba Stella Express muri rusange kubahiriza ingamba za Leta zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, kugira ngo ubuzima busubire uko bisanzwe.
Yagize ati “Ubutumwa naha Abanyarwanda ni ukuguma mu rugo kuko ni icyorezo gikomeye iyo urebye abantu kimaze guhitana ni abantu benshi cyane, ikindi ni ukwita ku isuku yo gukaraba intoki no guhana intera hagati y’umuntu n’undi. Ndumva aricyo cyadufasha kugira ngo tubashe guhashya iki cyorezo kitwugarije.”
Sositeye itwara abagenzi ya Stella Express yatangiye mu 2002 ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba igarukira mu Karere ka Ngoma [Kibungo], ubu ikaba igera no mu gice cy’Intara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi.



















TANGA IGITEKEREZO