Abanyarwanda baba muri Sudani n’inshuti z’u Rwanda, bakoze umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku mugoroba wo kuwa10 Mata.
Muri uwo muhango n’abanyamahanga benshi harimo n’abayobozi bo mu nzego zinyuranye za Sudani, abahagarariye ibihugu byabo muri Sudani, imiryango mpuzamahanga, abayobozi ba IUA.
Nyuma y’umunota wo guceceka mu kwibuka abazize Jenocide, Umujyanama wa kabiri akaba by’agateganyo ahagarariye ibiro mpuzampahanga by’u Rwanda muri Sudani, Shyaka Kajugiro Ismail, n’aba bayobozi bacanye urumuri rw’icyizere, ashimira cyane abanyamahanga baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ababo bazize uko bavutse.
Abari bitabiriye iki gikorwa basobanuriwe neza uburyo Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa , uburyo yahagaritswe n’aho igihugu kigeze mu kwiyubaka, ibyo bisobanurwa hifashishijwe ubushakashatsi, imivugo ,indirimbo n’amashusho byateguwe n’abanyeshuri bafatanyije n’itorero ry’abasirikari b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani.
Umuyobozi wari uhagarariye IUA yavuze ko Kwibuka ari ngombwa ati “Iki gikorwa cyo kwibuka ni igikorwa gihambaye kuko gituma abantu bazirikana amateka bikanatanga imbaraga zo kwiyubaka no gutegura imbere heza.”
Yakomeje agira ati “Buri wese uri hano hari amasomo yakwigira ku Rwanda, aho Abanyarwanda bakuye igihugu cyabo n’aho bakigejeje mu myaka 20 gusa!
Bigaragaza imikorere myiza y’ubuyobozi bikanatanga icyizere cy’imbere heza ku Banyarwanda.”
Yasoje asaba by’umwihariko abanyeshuri biga muri iyi kaminuza baturuka mu bihugu bisaga 72 ko amateka y’uRwanda yababera isomo.
Uwari ahagarariye Umuryango Mpuzamahanga muri Sudani, Elsheikh Ayman, yagarutse ku butumwa Ban Kimoon yavugiye mu muhango wo kwibuka i Kigali kuwa 7 Mata ati “Turashimira ubufatanye bw’Abanyarwanda bose kuba bakomeza guharanira ubumwe no kwiyubaka”
Yanashimangiye ko amahanga afite ikimwaro kuba hari byinshi yashoboraga kuba yakora ngo Jenoside ihagarare, ariko akaba atarabikoze, anasaba ko amahanga yahagurukira ibiri kubera muri Centrafrique .
Elsheikh yasoje asaba abarokotse Jenoside gukomeza kwihangana, anasaba Abanyarwanda muri rusange kwimika demokarasi n’uburenganzira bwa muntu kugira ngo igihugu kizagere ahazaza heza cyifuza.



















TANGA IGITEKEREZO