00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani: Umusirikare w’u Rwanda yishwe, 3 barakomereka

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 May 2014 saa 08:07
Yasuwe :

Umwe mu ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni i Darfour muri Sudani yishwe, abandi bagera kuri batatu bakomerekera mu gitero cyo ku wa Gatandatu 24 Gicurasi mu gace ka Kabkabiya gaherereye mu Majyaruguru ya Darfur.
Nk’uko tubikesha itangazo riboneka ku rubuga rw’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu (UNAMID), aba basirikare bose uko ari bane bakomerekejwe ubwo bageragezaga guhosha no guhagarika amakimbirane arangwa hagati y’amoko y’abaturage bo mu bwoko bwa (…)

Umwe mu ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni i Darfour muri Sudani yishwe, abandi bagera kuri batatu bakomerekera mu gitero cyo ku wa Gatandatu 24 Gicurasi mu gace ka Kabkabiya gaherereye mu Majyaruguru ya Darfur.

Nk’uko tubikesha itangazo riboneka ku rubuga rw’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu (UNAMID), aba basirikare bose uko ari bane bakomerekejwe ubwo bageragezaga guhosha no guhagarika amakimbirane arangwa hagati y’amoko y’abaturage bo mu bwoko bwa “Fur” bwo mu mu gace ka Al Salam, n’aba “Arab” bakomoka ahitwa Al Hara.

Ubwo ingabo za UNAMID zajyaga guhuza abo baturage zibaremesha inama zishaka ko bacisha make bakumvikana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, bararakaye batangira kuzituka ari na bwo batangiye guhangana.

Muri iyi mirwano ni ho hakomerekeyemo aba basirikare, umwe agahita yicwa n’ibikomere, mu gihe abandi bivugwa ko bari gukurikiranirwa mu bitaro by’i Kabkabiya.

Amakuru ari kuri uru rubuga avuga ko hataramenyekana umubare w’abishwe cyangwa bakomeretse mu moko yombi.

Mohamed Ibn Chambas ukuriye UNAMID yatangaje ko ababajwe cyane n’inkuru mbi yasoje iyi mirwano haba ku wishwe n’abakomeretse. Yagize ati “ Nikomye uko nshoboye iki gikorwa cy’ubwicanyi ndengakamere”.

Mohamed Ibn Chambas yakomeje agira ati “ Ingabo zacu zageragezaga kubahuza no guhosha amakimbirane yabo binyuze mu mucyo, ariko imbaraga zabo bashyize mu kubahuza ntizahawe agaciro. Bakoranye umurava inshingano zikomeye bagerageza kugarura amahoro i Darfur”.

UNAMID yasabye Guverinoma ya Sudani kugira icyo ikora byihuse ikageza abakurikiranweho ubu bwicanyi mu butabera.

Chambas yagize ati “Iki cyaha si icyo kwisobanuraho kandi kibarirwa mu rwego rw’ibyaha byibasiriye inyokomuntu, abagikoze bagomba gukurikiranwa”.

Chambas yakomeje yihanganisha imiryango n’inshuti z’umusirikare wishwe, Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages