00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani y’Epfo: Abanyarwanda biyemeje gusukura Juba nka Kigali

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 8 July 2024 saa 11:59
Yasuwe :

Abanyarwanda 600 baba muri Sudani y’Epfo barimo n’Ingabo z’u Rwanda zagiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu, UNMISS, biyemeje kwifatanya n’abatuye mu Murwa Mukuru Juba bakawusukura bakawuhindura nka Kigali.

Ayo amakuru yatangajwe na Radiyo Tamazuj ikorera muri icyo gihugu, kuri uyu wa 08 Nyakanga 2024. Iyo radiyo yavuze ko ibyo byatangajwe n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Sudani y’Epfo, William Ngabonziza, mu birori Abanyarwanda baba muri icyo gihugu bizihirijemo ku nshuro ya 30 isabukuru yo kwibohora k’u Rwanda.

William Ngabonziza yagize ati ‘‘Juba iri kuberamo ubukangurambaga bwo gusukura umujyi, kandi meya afite inshingano zo guhindura Juba. Musezeranyije ko Abanyarwanda dutuye muri Juba twiteguye kwifatanya na we tugakora nk’ibyo turi gukora i Kigali tugasukura Juba dufatanyije n’Ingabo zaturutse mu Rwanda. […] Turashaka gutuma Juba isa nka Kigali.’’

Mu ijambo rye, Meya Wa Juba, Flora Gabriel Modi, yavuze ko mu gihe kiri imbere ateganya kohereza mu Rwanda bamwe mu bayobozi bakaza kurwigiraho uburyo bunoze bwo gukusanya imyanda, anasaba Abanyarwanda baba muri icyo gihugu kumufasha muri urwo rugendo rwo gukora isuku muri uwo mujyi.

Ati ‘‘Abanyarwanda bari muri Sudani y’Epfo ni inshuti zacu. […] ndashaka kubasaba kumfasha muri ubu bukangurambaga. Ndabizi ko ari urugendo rurerure ariko tuzaba turi kumwe mbabwire ukuri. Ndateganya ko vuba aha nzohereza bamwe kwigira ku Rwanda uko hakusanywa imyanda.’’

‘‘Nkeneye ko abo muri UNMISS mumfasha kuko muba muri Juba, kandi iki ni kimwe mu bihugu byanyu ubu muri nk’Abanya-Sudani y’Epfo. Nkeneye ubufasha bwanyu tugakora isuku nk’u Rwanda.’’

Meya Modi kandi yahamagariye abaturage bo muri Sudani y’Epfo gufata Abanyarwanda baba muri icyo gihugu nk’inshuti zabo. Yanabibukije ko iki gihugu ari kinini kandi gikeneye ubufasha ku wo ari we wese wakijyamo yaba n’umushoramari cyangwa umukozi wa Loni, bityo ko abaturage bacyo bakwiye kwakirana urugwiro abanyamahanga bakigana.

Abanyarwanda batangiye kujya batanga umusanzu mu gusukura Umujyi wa Juba ukigaragaramo amashashi menshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages