00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda 239 bakorera mu Ntara ya Malakal bambitswe imidari y’ishimwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 October 2017 saa 07:18
Yasuwe :

Ku wa 24 Ukwakira uyu mwaka, Umuryango w’Abibumbye wambitse imidari y’ishimwe Abapolisi b’u Rwanda 239 bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bakorera mu Ntara ya Malakal mu rwego rwo kubashimira kuba basohoza inshingano zabo neza.

Umuyobozi w’Abapolisi baturuka mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda bari muri ubwo butumwa buzwi nka United Nations Mission in South Sudan (UNMISS), CP Bruce Munyambo ni we wari Umushyitsi mukuru muri uwo muhango.

Abandi bawitabiriye harimo ukuriye Ibiro bishinzwe ibikorwa bya UNMISS, Hazel Dewet, n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru y’Uruzi rwa Nili (Upper Nil State).

CP Munyambo yashimye Abapolisi b’u Rwanda ku bunyamwuga, umurava, imyitwarire myiza no gukorana neza n’abandi baturuka mu bindi bihugu mu kugarura umutekano no kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Yashimye by’umwihariko u Rwanda ku ruhare rwarwo mu kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo ndetse n’ahandi ku isi.

Yabwiye abambitswe imidari ati"Ubunyamwuga bwanyu ni urugero rwiza ku bandi mukorana. Kuzuza neza inshingano zanyu bibahesha; kandi bihesha ishema igihugu cyanyu n’Umuryango w’Abibumbye muri rusange."

CP Munyambo yongeyeho ati "Imidari mwambitswe ni ikimenyetso ko muri Abanyamwuga. Mukomeze iyo mikorere izira amakemwa dore ko inshingano zanyu zigikomeje.

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bayobowe na CSP Francis Muheto.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu mu mwaka wa 2015. Iyi ni inshuro ya gatatu Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo bambitswe imidari y’ishimwe.

Kugeza ubu u Rwanda rufite Abapolisi barenga 1000 mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye ku isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages