00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani y’Epfo: Loni yambitse imidari ingabo z’u Rwanda zikorera i Malakal

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 May 2017 saa 12:15
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro i Malakal muri Sudani y’Epfo zambitswe imidari y’ishimwe na Loni ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa byo kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Paul Egunsola, ukuriye ibiro by’abakozi ba Loni muri Sudani y’Epfo ni we wayoboye umuhango, akaba yashimiye Guverinoma y’u Rwanda hamwe n’abasirikare barwo bari i Malakal by’umwihariko.

Yagize ati“ Mw’izina rya Nyakubahwa David Shearer, intumwa y’umunyamabanga mukuru wa Loni muri Sudani y’Epfo, ndagira ngo nshimire Guverinoma y’u Rwanda ku bikorwa n’ubwitange mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi kuva mu mwaka wa 2004. Kuva u Rwanda rutangiye ibikorwa by’amahoro rwagiye rutera intambwe ikomeye ku buryo ubu rumaze kugira abasaga 6100 mu butumwa bw’amahoro hirya no hino”.

By’umwihariko yashimye Batayo y’Ingabo z’u Rwanda i Malakal ku butabazi bwihuse bagiye batanga mu bihe bikomeye by’intambara.

Ati “ Ahitwa Bunj mu Ukuboza 2016, ubwo mwari mukigera hano mu butumwa, mwagaragaje ubutwari bukomeye mutabara abakozi b’imiryango itabara ikiremwamuntu. Icyo gihe hari imirwano hagati y’impunzi n’umutwe witwaje intwaro witwa Mabana. Mu gihe cya vuba na none muri uku kwezi, Batayo ya 2 y’Ingabo z’u Rwanda yashyize ibirindiro mu gihe gito cyane ahitwa Aburoc mu nkengero z’uburengerazuba bwa Nil mu guha umutekano abakozi bashinzwe ikiremwamuntu bagombaga kugeza imfashanyo ku baturage bakuwe mu byabo ibihumbi 20. Turabashimira uburyo mwatabaye byihuse.”

Umuyobozi wa batayo ya 2 y’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Joseph Mwesigye yashimiye abasirikare ayoboye ku bw’akazi keza bakoze abasaba gukomera ku ndangagaciro za RDF.

Abandi banyacyubahiro bari muri uyu muhango twavuga uhagarariye ibikorwa bya Loni muri Leta ya Upper Nile, Madam Hazel Dewet; ushinzwe abakozi muri UNMISS, Brig Gen Robert LOWTH; umugaba w’ingabo mu gice cy’Amajyaruguru mu bikorwa bya UNMISS, Brig Gen Xie Zhijun hamwe na Guverineri wa Leta ya Upper Nile James TOR MUNYBUNY, wari uhagarariye Guverinoma ya Sudani y’Epfo muri uyu muhango.

Lt. Col Mwesigye yambikwa umudari
Abatumirwa batandukanye bari bitabiriye ibirori byo kwambika imidari ingabo z'u Rwanda
Paul Egunsola, Umushyitsi Mukuru ageze ahaberaga ibirori
Paul Egunsola ageza ijambo ku bitabiriye ibirori
Umuyobozi wa batayo ya 2, Lt Col Mwesigye ageza ijambo ku bitabiriye ibirori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .