00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani y’Epfo yahakanye ibyo gushyiraho ikiguzi cya Visa ku Banyarwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 July 2026 saa 08:37
Yasuwe :

Leta ya Sudani y’Epfo yahakanye amakuru yari amaze iminsi akwirakwira avuga ko yashyizeho amabwiriza mashya agenga Visa, arimo no gusaba abaturage b’ibihugu birimo u Rwanda kwishyura 50$ nk’ikiguzi cya Visa.

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Sudani y’Epfo yatangaje ko nta mpinduka nshya zakozwe ku bijyanye n’amategeko agenga abinjira n’abasohoka mu gihugu, ivuga ko amakuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru nta shingiro afite.

Iyo Minisiteri yagize iti “Minisiteri y’Umutekano w’Imbere irahakana bidasubirwaho aya makuru, kuko ari ibinyoma, ayobya kandi nta shingiro na rimwe afite mu mategeko cyangwa mu buyobozi.”

Yasobanuye ko Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Gen. Aleu Ayieny Aleu, cyangwa ubuyobozi bushinzwe iyandikwa ry’abaturage, ubwenegihugu, pasiporo n’abinjira n’abasohoka, nta mabwiriza mashya bigeze batanga ahindura imikoreshereze ya Visa cyangwa amafaranga asabwa.

Iyi Minisiteri yongeyeho ko nta cyemezo cyafashwe cyo guha uburenganzira bwo kwinjira nta Visa ku baturage b’ibihugu bimwe gusa, ndetse ko nta n’urutonde rw’amafaranga ya Visa rwigeze rwemezwa na Leta.

Ibi byaje nyuma y’amakuru yari amaze gukwirakwira avuga ko Sudani y’Epfo yashyizeho ikiguzi cya Visa cya 50$ ku baturage b’u Rwanda, Kenya, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe abaturuka mu bihugu nka Somalia n’u Burundi bavugwaga ko bazajya bishyura 100$.

Ayo makuru yari yavuze ko abaturage ba Tanzania na Misiri bari kuba bemerewe kwinjira nta Visa.

Ni amakuru yari yateje impaka kuko Sudani y’Epfo ari umunyamuryango w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ugamije koroshya urujya n’uruza rw’abantu, abakozi n’ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu bigize uwo muryango.

Nyuma yo guhakana ayo makuru, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere yasabye abaturage, ibihugu bihagarariwe i Juba, indege, abafatanyabikorwa mu iterambere n’ibitangazamakuru kwishingikiriza gusa ku makuru atangwa n’inzego za Leta.

Yavuze ko impinduka zizakorwa ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka zizajya zinyuzwa mu nzira zemewe n’amategeko kandi zigatangazwa ku mugaragaro mbere yo gutangira gukurikizwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages