Ni muri urwo rwego inzobere mu mibanire y’abashakanye n’abantu muri rusange, Hubert Sugira Hategekimana yagendeye kuri iki gitekerezo, ategura umwanya wo guhuza abagize ababyeyi n’abandi bagize umuryango muri Kigali bakagira umwanya wo kuganira no kungurana ibitekerezo ku byabafasha gukomeza kubaka umuryango nyarwanda.
Iyi gahunda iteganyijwe ku mugoroba wa tariki 14 Ukuboza 2023 muri Park Inn Hotel ya yise Kigali Family Night itandukanye n’uko umugoroba w’ababyeyi ukorwa ahandi dore ko we yongereyemo ubusabane buhuza aba babyeyi n’abandi batarashaka, aho bahura bakungurana ibitekerezo ku ngingo runaka ndetse banafashwa kwidagadura.
Hubert Sugira avuga ko iyi gahunda izajya iba buri kwezi , yayitekereje nyuma yo gusanga kenshi na kenshi abantu batagira umwanya wo kuganira ku bibazo byibasiye imiryango nyamara bigira ingaruka mbi kubana na sosiyete muri rusange.
Ati “Ni igikorwa cyo kugira ngo abantu bagire ahantu heza bahurira baganira ku muryango, bungurane ibitekereza ku cyabafasha mu iterambere ry’umuryango. Ni umugoroba wo gusobanukirwa. Hazaba harimo gusabana, guhura n’abantu , tuzagira igihe cyo gutanga ubuhamya.”
“Ni igitekerezo twagize nyuma yo kureba ku bibazo duhura nabyo mu Miryango imwe n’imwe itajya igira umwanya wo kubiganiraho. Hari bimwe muri ibyo bigira ingaruka mbi ku bana nko gutwara inda bakiri bato, ubusinzi , ibiyobyabwenge n’ibindi byinshi.”
Mu rwego rwo kungurana ubumenyi hari ibiganiro byateguwe bizatangwa n’ababyeyi batandukanye cyangwa abandi bafite ubunararibonye ku muryango.
Kuri iyi nshuro abazatanga ibiganiro barimo Dr Muyombo Thomas [Tom Close], Ngarambe François-Xavier n’umugore we Kagoyire Yvonne Solange, Pasiteri Hortense Mazimpaka na Hubert Sugira uzaba ayoboye iki gikorwa.
Kigali Family Night, izajya iba buri kwezi, kandi buri kwezi kukagira insanganyamatsiko yako yihariye dore nk’umwaka utaha 2024 muri Gashyantare, bazaganira ku bagabo mu muryango, muri Werurwe baganire ku bagore harebwa ku ruhare rwabo mu kubaka umuryango muzima.
Ni gahunda yateguye mu rwego rwo gufasha imiryango itandukanye ituye muri Kigali kubona aho iganirira kubyabubaka, kungurana ibitekerezo bahana ubumenyi bwabafasha kubaka umuryango ukomeye.
Kwinjira muri uyu mugoroba “Kigali Family Night” ni ibihumbi 25Frw ku muntu umwe ndetse abazaza bazahabwa ibyo kurya no kunywa byoroheje mu rwego rwo gusabana
Abatazagera muri Park Inn Hotel aho iyi gahunda izabera, hari uburyo bashyiriweho bwo gukurikira iki gikorwa mu buryo bwa Online.
Ushobora kwiyandikisha unyuze ku rubuga rwa www.kigalifamily.com amatike agurirwa kuri uru rubuga gusa.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!