00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Suwede: Leta yavuze ko ikibazo cy’impunzi cyayirenze

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 5 November 2015 saa 01:31
Yasuwe :

Minisitiri w’intebe mu gihugu cya Suwede, Stefan Löfven yatangaje kigiye guhagarika kwakira umubare w’impunzi zinjira mu bihugu by’uburayi, na bamwe mu bahari bagashakirwa aho bimurirwa mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Kuri uyu wa 04 Ugushyingo ministiri w’intebe w’iki gihugu, Stefan Löfven yavuze ko iki kibazo cyamaze kurenga ubushobozi bw’igihugu, bityo bagiye guhagarika kwakira izo mpunzi niba nta gikozwe.

Minisitiri w’imari muri iki gihugu avuga ko Leta byayisaba gufata imyenda kugira ngo ibashe gukomeza kwakira aba bantu, bityo ngo bamwe mu bakirimo bakwiye kwimurirwa mu bindi bihugu.

Ubuyobozi bw’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi EU, buvuga ko ikibazo cy’impunzi kitarengeje ubukana ibyabaye mu kinyejana cya 19, bugasaba ibihugu 20 bihuriye mu itsinda ry’ihugu bikize, G20, kugira icyo bikora kuri iki kibazo.

Ni mu gihe Umuryango w’abibumbye usanga EU, ikwiye gufatira urugero ku gihugu cy’u Budage mu kwakira izi mpunzi, kandi ngo iki ikibazo cyabonerwa umuti.

Kugeza ubu ibihugu bya Suwede n’u Budage nibyo bihugu bimaze kwakira impunzi nyinshi zigana i Burayi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages