Ni impanuro zatangiwe i Kigali muri Saint Paul kuri uyu wa Kane ubwo hasozwaga amahugurwa yatangiye muri Kanama 2016 akaba yaragejejwe
ku bantu batandukanye harimo Abunzi 3108, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari bagera 444 n’abakozi bashinzwe irangamimerere mu mirenge 73.
Ni amahugurwa yatanzwe mu turere dutanu ari two Burera, Gicumbi, Ngororero, Nyabihu na Nyarugenge binyuze mu mushinga wiswe “Gushyigikira no kongerera ingufu ubutabera bwegerejwe abaturage mu Rwanda.”
Ni umushinga w’umuryango utegamiye kuri Leta witwa RCN Justice & Démocratie, ukaba warashyizwe mu bikorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera ku nkunga y’Ambasade y’Ubwami bwa Suwede mu Rwanda.
Asoza amahugurwa, Umuyobozi w’ishami rya Minisiteri y’Ubutabera rishinzwe kwegereza ubutabera abaturage, Mugabo Frank, yashimiye Abunzi ku butabera bwunga batanga babikoranye umurava n’ubwitange anabakangurira kwirinda icyakwangiza isura yabo n’iy’ubutabera bw’u Rwanda.
Yagize ati “Abunzi muri indorerwamo y’igihugu. Ubutabera mutanga ni bwo butabera bubereye kandi bwegerejwe abaturage. Ni ubutabera Abanyarwanda twihariye ndetse abanyamahanga baza kutwigiraho. Umusanzu w’Abunzi urigaragaza kuko bagabanyije 90% y’imanza zajyaga mu nkiko, Ni ubutabera bwihuse kandi buhendutse.”
Mugabo yasabye abahuguwe gusangiza abandi ubumenyi bahawe anabizeza ko Minisiteri y’Ubutabera itazahwema guharanira iterambere ry’uru rwego nk’uko leta ikomeje kubagenera amahugurwa ndetse n’ibikoresho bibafasha mu kazi kabo harimo telefoni n’amagare. Yibukije ko hari bake mu bunzi baherutse kugaragarwaho na ruswa atanga urugero mu Karere ka Karongi maze abakangurira kwirinda imikorere nk’iyo.
Umukozi wa Ambasade ya Suwede uhagarariye porogaramu yo guteza imbere demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, Kirenga Clement, yibukije Abunzi ko bashyigikiwe n’inzego zose zaba iza leta n’iz’imiryango itegamiye kuri leta kuko akazi bakora ari ingenzi cyane. Kirenga yijeje ko Ambasade ya Suwede itazahwema gushyigikira ibikorwa byo guteza imbere urwego rw’Abunzi.
Umuyobozi Mukuru wa RCN Justice & Démocratie, Hugo Moudiki Jombwe, yavuze ko Suwede yateye inkunga y’ama-euro miliyoni eshanu (akabakaba miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda) kuri uyu mushinga uzamara imyaka itanu.
Yongeyeho ko intego ya mahugurwa yashojwe yari iyo kongera imbaraga mu mikoranire y’Abunzi n’izindi nzego zihuriye ku rwego rw’ubutabera, kongerera ubumenyi abayahawe ku bijyanye n’inshingano zabo, icyo amatageko ateganya ku murimo wabo, politiki n’amategeko ngengamikorere y’umurimo w’Abunzi ndetse n’ubumenyingiro bw’ingenzi bukenerwa mu gihe cyo kunga abafitanye amakimbirane.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe ubukungu, Nsabimana Vedaste, yibukije ko ubutabera ari inkingi y’imiyoborere myiza kandi ko ahari amakimbirane nta terambere rishoboka.
Yagize ati “Mwibuke gukorera neza abaturage babagiriye icyizere bakabatorera izo nshingano kandi n’abahawe akazi mukoze ibizamini, mugomba gukora neza imirimo mushinzwe. Muzirikane indahiro twarahiye ko tutazakoresha ububasha twahawe mu nyungu zacu bwite, mwirinde kwishakira inyungu mu mirimo mushinzwe.”
Abunzi batangiye gukora kuva mu mwaka wa 2004, mu rwego rwo kunganira no gufasha ubutabera kugera ku ntego yo kugabanya imanza zijyanwa mu nkiko. Kuri ubu mu gihugu hose habarurwa Abunzi basaga ibihumbi 17.



















TANGA IGITEKEREZO