00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbere y’abakuru b’ibihugu barenga 8 barimo Kagame, Magufuli yarahiriye kuyobora Tanzania

Yanditswe na

Mihigo J.B

Kuya 5 November 2015 saa 11:15
Yasuwe :

Perezida mushya wa Tanzania John Pompe Magufuli yarahiriye kuyobora iki gihugu kuri uyu wa Kane, imbere y’abakuru b’ibihugu ​barenga 8 bo ku mugabane w’Afurika​, nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora ataravuzweho rumwe.

Uyu muhango w’irahira rya Perezida Magufuli wari ubereye ijisho witabiriwe na Perezida Paul Kagame, ndetse n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Museveni wa Uganda, Joseph Kabila wa Congo Kinshasa, Filipe Nyusi wa Mozambique, Robert Mugabe wa Zimbabwe, Edgar Lungu wa Zambia, Jacob Zuma w’Afurika y’Epfo na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn.

Perezida Magufuli yatsinze amatora afite amajwi miliyoni 8.8, ahigika uwo bahanganaga bya bugufi, Edward Lowassa, amurusha amajwi miliyoni 2,8.

Mu kwegukana intsinzi mu matora yabaye tariki 25 Ukwakira, Perezida Magufuli y​abonye​ amajwi angana na 58%, bityo ahesha ishyaka rye ’Chama Cha Mapinduzi [CCM] rimaze imyaka myinshi ku butegetsi gukomeza kuyobora iki gihugu.

Nyuma yo kurahirira kuzuza neza izi nshingano ze nshya zo kuyobora igihugu, Perezida Magufuli yagize ati "Mbijeje gukora uko nshoboye ngo dushyire mu bikorwa ibyo twasezeranye mu gihe cyo kwiyamamaza", ati "Tuzi neza icyizere ndetse n’inshingano zikomeye mwaduhaye ... gusa mu kuyoborwa n’Imana, imikoranire myiza ndetse n’ubushake, igihugu cyacu kizarushaho gutera imbere."

Umuhango w'irahira rya Perezida Magufuli witabiriwe n'abakuru b'ibihugu barenga 8 bo ku mugabane w'Afurika

Visi Perezida Samia Suluhu Hassa ukomoka muri Zanzibar, nawe yarahiriye imbere y’imbaga yari yakubise yuzuye muri Stade nkuru y’i Dar Es Salaam, asezeranya "kuzahora aharanira gutanga inama ku Mukuru w’Igihugu zikwiye kandi zimuturutse ku mutima".

Muri rusange amatora muri Tanzania yabaye mu mutuzo, gusa abatavuga rumwe na Leta bagaragaje ko yabayemo uburiganya ndetse banatangaza intsinzi, mu gihe ikirwa cya Zanzibar - nacyo cyarimo gitora Perezida wacyo wihariye - cyasheshe amatora nyuma yo kurangwa n’uburiganya.

Mu ijambo rye, Perezida Magufuli yagarutse kuri iki kirwa agira ati "Ndizera ko abavandimwe bacu muri Zanzibar - vuba aha - bazabasha gukemura ubwumvikane bucye mu mahoro."

Perezida ucyuye igihe, Jakaya Mrisho Kikwete, yatangaje ko yishimiye byimazeyo kuba asoje ikivi nyuma yo kumara imyaka icumi ku butegetsi yayoboyemo manda ebyiri.

Ubwo Perezida Magufuli yarimo arahirira kuzuza inshingano zo kuyobora Tanzania yubahiriza itegeko nshinga n'andi mategeko yo muri iki gihugu
Yahawe ingabo n'icumu nk'ikimenyetso cyo guhabwa inshingano zo kurinda icyahungabanya igihugu agiye kuyobora mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere
Mu byicaro, Perezida Magufuli yari yegeranye n'uwo yasimbuye, Jakaya Mrisho Kikwete
Stade nkuru ya Dar Es Salaam yari yakubise yuzuye
Perezida Kagame aramukanya na mugenzi we Magufuli, ubwo yarimo amwifuriza ishya n'ihirwe mu mirimo ye mishya

Amafoto: Urugwiro Village


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages