00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 4 Mutarama, umunsi wo gutangira kugana ishuri

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 3 January 2014 saa 10:28
Yasuwe :

Tariki ya 4 Mutarama 2014, biteganyijwe ko ari wo munsi wo gutangira gufata icyerekezo cy’ishuri, ku mwaka w’amashuri uzatangira ku wa mbere tariki ya 6 Mutarama 2014.
Nk’uko tubikesha itangazo ryatanzwe na Minisiteri y’Uburezi, abayobozi b’amashuri, abarezi n’ababyeyi, amasomo y’igihembwe cya mbere mu mwaka w’amashuri 2014 azatangira ku wa mbere tariki ya 6 Mutarama 2014.
Abanyeshuri biga mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba ni bo bazabimburira abandi kujya ku ishuri, kuko bo (…)

Tariki ya 4 Mutarama 2014, biteganyijwe ko ari wo munsi wo gutangira gufata icyerekezo cy’ishuri, ku mwaka w’amashuri uzatangira ku wa mbere tariki ya 6 Mutarama 2014.

Nk’uko tubikesha itangazo ryatanzwe na Minisiteri y’Uburezi, abayobozi b’amashuri, abarezi n’ababyeyi, amasomo y’igihembwe cya mbere mu mwaka w’amashuri 2014 azatangira ku wa mbere tariki ya 6 Mutarama 2014.

Abanyeshuri biga mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba ni bo bazabimburira abandi kujya ku ishuri, kuko bo basabwa kugera ku ishuri ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2014. Abiga mu ntara y’Iburasirazuba, iy’Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali, bo bazasubira ku ishuri ku Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2014.

Minisiteri y’Uburezi irasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarezi kwakira abana no gutangira amasomo ku gihe cyagenwe. Abanyeshuri bo basabwa kugenda bambaye umwambaro w’ishuri kandi bitwaje n’amakarita abaranga, umunyeshuri uzakererwa akazaherekezwa n’umubyeyi. Ikindi ni uko abatwara abagenzi basabwa kubahiriza ibiciro bisanzweho.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages