Taylor Swift yari amaze iminsi yibazwaho na benshi bamubonaga mu bafana bitabiriye imikino itandukanye ya Kansas City Chiefs, yagaragaye yasohokanye na Travis Kelce, umwe mu bakinnyi b'ingenzi muri iyi kipe.

Aba bombi bagaragaye mu mihanda i New York bari kumwe agatoki ku kandi nyuma y’ibirori bya SNL (Saturday Night Live) bari bitabiriye.

Ubwo ibi birori byari birangiye, Travis Kelce yafashe ikiganza Taylor Swift berekeza ku modoka bajemo ndetse ni nayo yabatahanye bari kumwe.

Amafoto bafashwe bari kumwe yashimangiye iby’urukundo rwabo dore ko ari ubwa mbere bari bagaragaye bari kumwe ku karubanda.

Bivugwa ko Taylor Swift w’imyaka 33 yahuye na Travis Kelce w’imyaka 34 muri Kanama 2023.

Icyo gihe bahura bwa mbere Travis Kelce yegereye uyu muhanzikazi amuha agakomo ko kwambara ku kuboko kariho nimero ye ya Telefone.

Icyatunguye uyu musore ni uko yamaze hafi ukwezi n'igice ategereje ko Taylor Swift yamuhamagara ahubwo atungurwa no kumubona mu bafana baje kureba umukino wa Kansas City Chiefs yambaye imyenda ifite amabara y’iyi kipe akinira.

Mu kiganiro aherutse kugirana na “New Heighs”, Travis yavuze ko yageze aho arakara atekereza ko Taylor Swift adashaka kumuvugisha gusa ahitamo kwihangana kuko uyu muhanzikazi yari mu bitaramo bizenguruka Isi bya Eras Tour aherutse no gukorera filime, ikaba imwe mu ziri kurebwa cyane muri iyi minsi.

Ni umukunzi Taylor Swift abonye nyuma yo gutandukana n’umuririmbyi w’Umwongereza, Matty Healy, uririmba mu Itsinda rya The 1975. Batandukanye nyuma y’aho uyu musore agaragaye asomana n’umusore mugenzi we muri Kamena 2023.

Matty Healy wamaze ukwezi akundana na Taylor Swift, aheruka kugaragara asomana n’umugabo mugenzi we, wari ushinzwe umutekano mu gitaramo itsinda The 1975 ryakoreye muri Denmark.

Imikino imwe n'imwe Taylor Swift yayikurikiye  ari kumwe na Donna Kelce, umubyeyi wa Travis  Kelce
Imikino imwe n'imwe Taylor Swift yayikurikiye ari kumwe na Donna Kelce, umubyeyi wa Travis Kelce
Uyu muhanzikazi yari amaze iminsi agaragara ku kibuga ari mu bafana ba Kansas City  Chiefs  bikibazwaho na benshi
Uyu muhanzikazi yari amaze iminsi agaragara ku kibuga ari mu bafana ba Kansas City Chiefs bikibazwaho na benshi
Taylor Swift yari amaze iminsi yibazwaho na benshi bamubonaga mu bafana bitabiriye imikino itandukanye ya Kansas City Chiefs
Taylor Swift yari amaze iminsi yibazwaho na benshi bamubonaga mu bafana bitabiriye imikino itandukanye ya Kansas City Chiefs
Taylor Swift yahuye na Travis Kelce  muri Kanama 2023
Taylor Swift yahuye na Travis Kelce muri Kanama 2023
Travis Kelce afasha Taylor Swift kwinjira mu modoka
Travis Kelce afasha Taylor Swift kwinjira mu modoka
Taylor Swift na Travis Kelce ubwo bari bavuye mu birori bya SNL
Taylor Swift na Travis Kelce ubwo bari bavuye mu birori bya SNL