Ni ubutumwa bwatanzwe nyuma yo gusoza Etape ya Gatatu ya Tour du Rwanda 2023 yakinwe ku wa Kabiri, tariki ya 21 Gashyantare 2023. Yahagurukiye mu Karere ka Huye igana mu ka Musanze ku ntera y’ibilometero 199,5.
Iyi etape yegukanywe n’Umunya-Eritrea Henok Mulueberhane ukinira Green Project–Bardiani–CSF–Faizanè. Yakoresheje amasaha atanu, iminota 13 n’amasegonda 37, ibihe yanganyije na Lecerf William Junior wa Soudal Quick-step.
Aha mu Karere ka Musanze uwahambariye umwenda utangwa na Cogebanque ku mukinnyi uzamuka neza kurusha abandi ni Marc Olivier Pritzen ukinira EF Education- Nippo.
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko muri aka gace ka Musanze usibye gukangurira abagatuye gukoresha ikoranabuhanga, banikije ku kubasobanurira uburyo bwabafasha kwishyura amafaranga y’ishuri.
Yagize ati “I Musanze by’umwihariko ni ahantu haba ibigo byinshi by’amashuri. Tumaze igihe twarashyize hanze icyo twita School Gear. Ni ikoranabuhanga ryorohereza ababyeyi cyangwa abarezi kwishyura amafaranga y’ishuri ariko by’umwihariko ku bigo dukorana nabyo.’’
Gukoresha ubu buryo ukanda *700# bagahita bagusaba gushyiramo kode y’umwana, ugahitamo icyo ushaka kumwishyurira niba ari amafaranga y’ishuri cyangwa se ay’umwambaro w’ishuri, ushobora no kuyikoresha uciye ku rubuga rwa Cogebanque.
Yasobanuye ko ubu buryo bufasha kugabanya ibyago bishobora guterwa no kwishyura bisanzwe bishobora kuvamo gutakara kw’amafaranga.
Ati “Ntiwumve ngo umwana yabuze bordereau. Ikigo gihita kibona ubwishyu ako kanya ku buryo niba ari ibiryo cyangwa ibindi bintu bagomba kugura ngo umwana asange Bihari byose bishyirwa ku murongo.’’
Iyamuremye yakanguriye ibigo bidakorana na Cogebanque kuyigana ngo bikomeze bigendane n’ibigezweho mu Isi y’ikoranabuhanga.
SchoolGEAR ishobora gukoreshwa binyuze mu buryo butatu burimo kwifashisha amashami ya banki, aba-agents cyangwa Mobile Money.
Uwishyuye ahita abona inyemezabwishyu ndetse igahita yoherezwa no ku kigo umwana yigaho.
Kugira ngo ukoreshe iyi serivise ugomba kuba ufite kode wahawe n’ikigo umunyeshuri yigaho, aho buri mwana wese afite kode ye imutandukanya n’abandi.
‘SchoolGEAR’ ishobora gukoreshwa n’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye na kaminuza. Kuyikoresha ni ubuntu haba ku bigo by’amashuri n’ababyeyi bayikoresha bishyura amafaranga y’ishuri, gusa mu gihe bakoresheje Mobile money cyangwa ku umu-agent basabwa kwishyura 600 Frw ku gihembwe.
– Abahinzi na bo batekerejweho
Akarere ka Musanze kari mu dukorerwamo ubuhinzi n’ubworozi biteye imbere kandi na bo banki yabatekerejeho mu kwagura ibyo bakora.
Iyamuremye avuga ko banki iri gukangurira abayigana ko ifite uburyo bwo kubafasha kubona inguzanyo yatuma biteza imbere.
Yagize ati “Ifasha uyisabye kongera umusaruro, ku buryo asagurira amasoko yo mu Rwanda no mu mahanga. Nibatugane dukomeze twubake ubukungu bwacu.’’
Cogebanque ni umuterankunga w’imena wa Tour du Rwanda, iri guherekeza ku nshuro ya 12.
Kuva yatangira gukorera mu Rwanda, iyi banki ihafite amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.
Inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, SchoolGEAR Ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.
Indi nkuru wasoma: Henok Mulueberhane yegukanye Etape ya 3 ya #TdRwanda23 (Amafoto &Video)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!