Techno Market yitabiriye iri rushanwa ku nshuro yayo ya kane. Kuva icyo gihe yishimira intambwe imaze gutera mu kwegera no kwegeraza abaturarwanda serivisi aho baherereye hose mu gihugu, binyuze muri Tour du Rwanda no gufatanya na yo mu kubashimisha.
Umuyobozi Mukuru wa Techno Market, Mukeshimana Japhet, yabwiye IGIHE ko mu gihe bamaze muri Tour du Rwanda, ibikorwa byiyongereye kandi ubu bari gutanga serivisi ku buryo bwiza kandi burambye.
Yagize ati “Ndashimira ubuyobozi bw’igihugu ko budufasha kwifatanya muri iki gikorwa cyo kwishimira no kwishimisha mu mukino w’amagare. Turacyari ba bandi ariko twongereye ibikorwa by’umwihariko ku bantu bafite ibigo by’ubucuruzi ku giciro cyiza.”
Muri uyu mwaka kandi Techno Market yishimiye gukorana na Cogebanque biciye mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare, Ferwacy, mu bikorwa byaryo ryifashishije muri Tour du Rwanda harimo n’ibirango byashyizwe ku ndege yogogaga ikirere cy’imijyi ya Rwamagana na Musanze.
Yakomeje ati “Ibi byose turi kubigeraho kubera ko ubu dufite imashini zibikora neza kandi ku buryo bwihuse.’’
Bimwe mu bindi bikorwa bya Techno Market biri mu bikoresho biri kwifashishwa n’abitabiriye Tour du Rwanda 2023 ni nk’ingofero, imyenda, ibyapa byamamaza, imitaka n’ibindi.
Mu bushobozi n’uburambe bwa Techno Market ifite serivisi nziza kandi zizewe ibifashijwemo n’imashini zigezweho harimo izishobora gusohora ibitabo birenga 140 mu munota umwe n’indi yitwa ‘offset’ ishobora gukora brochures ibihumbi bitanu mu isaha imwe gusa, hamwe n’abakozi b’abanyamwuga.
Techno Market itanga serivisi binyuze no mu ikoranabuhanga kuri www.technomarketrwanda.com. Ikorera muri T2000 Hotel, ahateganye n’inyubako yo kwa Ndamage. Zimwe muri serivisi itanga harimo gusohora inyandiko z’ibitabo, ibinyamakuru, udutabo duto (printing). Yandika kandi ikanashushanya ku myenda, ingofero, impuzankano n’ibikoresho byifashishwa mu nama nk’ibikapu (conference bag), ibyo batwaramo impapuro (conference folders), amabendera, amakaramu ariho ibirangantego, udukaye two kwandikamo (notebooks) n’ibindi.
Video: Mugisha Dua



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!