00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tele 10 Group yafunguye ishami rya Radio 10 mu Burundi

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 24 February 2015 saa 06:30
Yasuwe :

Ikigo cy’ubucuruzi Tele10 Group gisanzwe gifite Radio 10 mu Rwanda, cyafunguye ishami ry’iyi radiyo mu Burundi, inyuza ibiganiro byayo ku murongo wa fm 87,6 nko mu Rwanda.

Radio10 Burundi yatangiye kumvikana kuva mu mwaka ushize, ikaba ishyize imbere ibiganiro bya Siporo n’imyidagaduro nk’uko ariwo murongo isanzwe yarihaye mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bagirishya Jean de Dieu uyobora Radio 10 mu Rwanda yavuze ko Tele 10 yongereye radio mu bikorwa isanzwe ikorera i Burundi, nyuma yo kubona ko mu Rwanda radiyo yiyongereye mu bikorwa byo gucuruza amafatabuguzi ya televiziyo, kandi bikagenda neza.

Bagirishya Jean de Dieu uyobora Radio 10

Bagirishya yakomeje avuga ko radiyo 10 Burundi ihuje umurongo n’ishami ryo mu Rwanda, ari wo guteza imbere imikino n’imyidagaduro, ndetse ngo ibiganiro byabo bisanzwe bikunzwe cyane mu Rwanda, Abarundi nabo bahawe amahirwe yo kujya babikurikira iwabo.

Yagize ati “Twabaye duhisemo ibiganiro bibiri kuko yaba iyo mu Burundi no mu Rwanda duhuje umurongo w’itangazamakuru (Editorial Line), ni siporo n’imyidagaduro. Ni yo mpamvu rero ikiganiro cyacu cya siporo tugihuza nabo, ikindi kiganiro duhuza nabo ni Ten Tonight cyo ku cyumweru saa mbiri kugeza saa tanu z’ijoro.”

Uyu murongo w’ibiganiro radiyo 10 yajyanye mu Burundi niwo mwihariko wayo, uzanatuma ibasha guhangana ku isoko n’andi maradiyo menshi ari muri iki gihugu.

Uyu muyobozi wa radiyo yanagaragaje ko nyuma na televiziyo 10 na yo iziyongera ku ishami rya radiyo ryafunguwe muri iki gihugu.

Uretse mu Burundi, Tele 10 ngo ifite gahunda yo kwagura ibikorwa byayo bya radiyo kandi ngo mu bihugu byose izakoreramo ntiyifuza gutakaza umurongo w’ibiganiro byayo ndetse n’umurongo ivugiraho (87, 6 FM).

Radio 10 ni yo radiyo yigenga yabimburiye izikorera mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu ikaba yaramaze no gushyiraho televiziyo (TV10).

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages