00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben na Ariel Wayz bari kuri album ya Bensoul

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 24 June 2024 saa 03:42
Yasuwe :

Umuhanzi w’umuhanga mu gucuranga guitar no kwandika indirimbo wo muri Kenya, Bensoul yateguje gushyira hanze album iriho abahanzi barimo The Ben, Ariel Wayz n’abandi.

Ku mbuga nkoranyambaga za Bensoul yasangije ubutumwa ku bamukurikira abamenyesha ko ku itariki 26 Nyakanga 2024 azashyira hanze album yise’The Party & The After Party’ izaba ibaye iya kabiri ashyize hanze kuva yakora umuziki kinyamwuga.

Album ya Bensoul iriho abahanzi bafite amazina azwi mu muziki wo muri Afurika y’iburasirazuba. Mu Rwanda izagaragaraho The Ben mu ndirimbo yitwa ‘Uno’, Ariel Wayz bakoranye iyitwa ‘Mpaka Che’.

Si abo gusa kuko yiyambaje Nameless, Ywaya Tajiri, Bien wahoze mu itsinda rya Sauti Sol na Harmonize bakoranye iyitwa Chupa kwa Chupa.

Muri Werurwe 2021 Bensoul na Bien Baraza bashimiwe na Recording Academy itegura ibihembo bya Grammy bitewe nuko banditse zimwe mu ndirimbo zigize album ya Burna Boy yitwa’Twice As Tall’ yegukanye igihembo ‘Global Music album’ mu biriya bihembo byatanzwe ku nshuro ya 63.

Ni ibintu bimenyerewe ko umuntu wese wagize uruhare ku gihangano kigatwara igihembo muri Grammy nawe agenerwa ishimwe’certificate’ ari nayo mpamvu bariya bahanzi bashimiwe.

Umva indirimbo ya Bensoul yasohotse kuri album izaba iriho The Ben na Ariel Wayz

Bensoul azwiho ubuhanga mu kwandika indirimbo no gucuranga guitar
Bensoul yagize uruhare kuri album ya Burna Boy yigeze gutwara Grammy award mu 2021
The Ben azagaragaran kuri Album ya Bensoul
Ariel Wayz yakoranye indirimbo na Bensoul
The Ben na Ariel Wayz bakoranye indirimbo na Bensoul

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages