Mu kiganiro cyihariye na Teddy Patrick wo mu itsinda The Soldiers of Christ yavuze ko iki gitaramo gifite insangamatsiko “Kuva mu nzozi tujya mu cyerekezo”. Yashimangiye ko kibaye mu gihe bamaze iminsi bazenguruka ibigo by’amashuri yo muri Kigali basangiza urungano ibyiza by’ijuru binyuze mu kuramya no guhimbaza.
Teddy yagize ati "Buriya buri wese agira inzozi, twe rero icyo dushaka ni ugushishikariza abantu kubagarira inzozi zabo ndetse n’ibindi Imana yabavuzeho bagakomeza gukomera ku isezerano. Tugendeye ku ijambo rya Pawulo wavuze ko buri muntu agomba gusiganwa kugira ngo asingire icyo Kristo yamufatiye.”
Yavuze ko iri tsinda rikoresha ingingo z’umubiri mu gukorera Imana, rizafatanya n’abandi bahanzi bakomeye mu kuramya no guhimbaza Imana bazaba barangajwe imbere na Serge Iyamuremye usanzwe umenyerewe mu bakunda indirimbo zibumbatiye ubutumwa bwo kuramya no gusingiza Imana, itsinda ry’abaramyi rya New Melody, umuhanzi Pappy Claver n’umuvugabutumwa Nsenga Emmanuel uzabwiriza ubutumwa bwiza.
Yavuze ko ubushobozi bwo gukora ibitaramo nk’ibi aribo babwishatsemo ndetse anavuga ko bazakomeza kubikora kuko ariwo muhamagaro ubarimo kandi Imana ikaba yarabashyize ku mutima umuhate.
Aba basore n’inkumi basaga 24 biyemeje kuba abasirikare ba Yesu kugira ngo bazane ubugingo bwa benshi kuri Kristo Yesu cyane mu rubyiruko rutaramenya Imana. Basakaza ubutumwa mu mbyino zihariye, kuririmba,gukina amakinamico, comedy, kubwiriza ubutumwa bwiza ndetse nizindi mpano bakoresha bagamije guhimbaza Imana no gutambutsa ubutumwa bwiza nibyo uru rubyiruko ruhugukiramo nkuko babyiyemeje.



















TANGA IGITEKEREZO