00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TI Rwanda igereranya kurya ruswa n’uburaya

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 26 October 2015 saa 08:40
Yasuwe :

Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane,Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée afata ko kurya ruswa ari nko gukora uburaya kuko ntawe byakijije ngo agaragaze iterambere byamugejejeho.

Ubwo yatangaga ikiganiro mu mahugurwa y’abanyerondo y’iminsi 15 yateguwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Remera Ingabire yabatangarije ko kurya ruswa ari nko gukora uburaya kuko igihe cyose amaze atigeze abona umuntu byakijije ngo atere imbere bya nyabyo.

Ati “reka mbabwire, burya kurya ruswa ni nk’uburaya,hari umuntu mwari mwumva wakijijwe n’uburaya?, aba indaya akagenda akandavura, akandagara akabona amafaranga buri munsi ariko nukuri nta numwe wari wakira ngo avuge ko aribyo byamukijije kandi na ruswa ni uko.”

Mu kiganiro cye yatinze ku ngaruka za ruswa zirimo kudindiza iterambere, kugayisha igihugu ndetse n’ingaruka zayo ku bayitanze n’abayakiriye.

Ati”uwakiriye ruswa n’uwayitanze bose bahanwa kimwe yaba ari nini cyangwa ari ntoya,..kandi ikibabaje mwebwe abanyerondo ruswa mubona ni ruswa ntoya y’ibihumbi nka 30 gusa;iyo ngiyo ushatse wayirinda kuko ntacyo yagukemurira muri iyi Kigali dore ko unahanwa iyo ufashwe.”

Yabihanije kudakingira ikibababa abakora ibinyuranyije n’amategeko kuko kubakingira ikibaba ari ukugambanira igihugu.

Nsabimana Vedatse,Umuyobozi w’Umurenge wa Remera yatangaje ko impamvu yayo mahugurwa ari ukugira ngo abanyerondo b’umwuga batandukane n’abari basanzweho batazi neza inshingano zabo.

Biteganyijwe ko abanyerondo 153 aribo bazahugurwa hose mu murenge wa Remera bagahabwa amasomo arimo ay’ubwirinzi, ikinyabupfura na politiki kugira ngo batandukane na bamwe biba abaturage aho kubarindira ibyabo.

Abanyerondo mu myitozo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages