Ubwo yatangaga ikiganiro mu mahugurwa y’abanyerondo y’iminsi 15 yateguwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Remera, mu mujyi wa Kigali, Ingabire Marie Immaculée yihanije abanyerondo, ko iyo bakiriye ruswa bagahishira ibyaha baba bagambaniye igihugu n’abaturage babagiriye ikizere bakabashinga gucunga umutekano wabo.
Ati”Urya ruswa ntabarwa mu bakunda igihugu kandi iyo utagikunda ubwo nyine uba uri umwanzi wacyo.Iyo ubonye umuntu akora ibitemewe ukamukingira ikibaba ushaka ko aguha indonke iyo aba ari ruswa.”
Hibanzwe kuri ruswa abanyerondo barya mu myubakire bakicecekera, hanyuma bakazaba ari na bo basaba gusenyera wa muntu baririye ruswa.
Ibindi ni abanyerondo bagiramo uruhare ni kurebera abacuruza ibiyobyabwenge n’ubucuruzi bw’agataro ndetse n’ibindi byaha byose bituma gahunda z’igihugu zitagerwaho.
Ingabire yavuze ko hambere iyo wiyemezaga ikintu ukakirengaho byakuviragamo urupfu, bityo inshingano abanyerondo biyemeje baba bagomba kuzubahiriza.
Ingabire ati ”Kera ho warengaga ku ndahiro bakaguca umutwe, mugomba kurenga ibyo bintu byose bya ruswa n’amarangamutima mu kubahiriza ibyo mwemeye gukora kuko itegeko n’ubundi rirahari.”
Umuyobozi w’Umurenge wa Remera yatangaje ko impamvu yayo mahugurwa ari ukugira ngo abanyerondo b’umwuga batandukane n’abari basanzweho batazi neza inshingano zabo kuko iyo umuntu atazi ibyo akora atabasha gukora neza.
Ati”Mbere umuntu wese yajyaga ku irondo udashobora kumenya n’ahantu umushakira, mbere umuntu yabonaga uwibye agatangira kumukubita ntamenye uburyo yamushyikiriza polisi, ubu rero ni irondo ry’umwuga rizi kwirinda ibishuko byose byatuma ridakora kinyamwuga.”
Biteganyijwe ko abanyerondo bazahugurwa bagera ku 153 bazamara iminsi 15 bahabwa amasomo arimo ay’ubwirinzi, ikinyabupfura na politiki.


















TANGA IGITEKEREZO