00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tidjala Kabendera yasubije abamwutse inabi kubera kurushinga n’uwari umugabo we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 December 2018 saa 09:04
Yasuwe :

Umunyamakuru Tidjala Kabendera yasubije abantu batandukanye bamwutse inabi ku mbuga nkoranyambaga kubera kongera kwihuza n’umugabo we wa mbere.

Tidjara Kabendera ni umunyamakuru ukomeye mu Rwanda ukoreye igihe kinini Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

Ku wa 7 Ukuboza yakoze ubukwe mu buryo bw’ibanga na Abdul Nasahmad wari umugabo we wa mbere, baza gutandukana bafitanye abana babiri.

Nyuma ye mu 2008 yashatse undi mugabo witwa Burakari Abubakar ariko baza gutandukana mu 2015 bafitanye umwana w’umukobwa.

Nyuma yo kuzamba k’umubano wa Tidjala na Burakari mu 2015, mu 2016 yahise yongera kunga ubumwe Abdul Nasahmad.

Abdul Nasahmad ntiyigeze ashaka undi mugore ahubwo akimenya ko Tidjala yatandukanye na Burakari yahise atangira kumuryoshyaryoshya amusaba ko basubirana.

Gusa umubano wiyuburuye hagati yabo hari benshi utashimishije ndetse ku mbuga nkoranyambaga hari abamwibasiye bavuga ko yananiranwe n’umugabo akajya kwishakira Umunya-Tanzania.

Mu magambo Tidjala yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, yagaragaje ko abantu bamwe bamuvuze ari abatazi ubuzima bwe kandi ‘nta wabuza inyombya kuyomba’.

Yavuze ko ari umuntu nk’abandi ufite umutima, ku bw’ibyo akunda kubaho ubuzima bwe atarebye icyo umuntu runaka yavuga cyangwa yatekereza.

Yakomeje agira ati “Ibyishimo byanjye n’iby’umuryango wanjye biza mbere ya byose. Hari ibimaze iminsi bihwihwiswa cyangwa se byandikwa [ …] abandika barandika n’abavuga baravuga kuko ntawubuza inyombya kuyomba, ariko se wa wundi uvuga, ushyiraho ibitekerezo bitukana aba akuzi neza?”

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko ubu ‘ndatuje, ndanezerewe kandi ntawe nkomerekeje nta n‘uwo mbangamiye’.

Mu mvugo ye, bigaragara ko yababajwe n’ibitekerezo byatanzwe ku nkuru zamwanditsweho zivuga ku mubano we mushya n’umugabo baherutse kurushinga.

Yageze aho abaza abamwibasiye niba nta kwigaya bigeze bagira mu mutima.

Ati “Wowe uvuga cyangwa wandika ibitekerezo bitukana unabeshya, yo urangije ntiwigaya? Kuko ndahamya neza ko unzi neza... uzi amateka yanjye n’umuryango wanjye atandika, azi ukuri guhabanye nibyo wandika cyangwa utekereza [...] ahubwo wa wundi utakuzi niwe ubikora!”

Uyu mugore yavuze ko ari umunyamugisha kandi ntacyamubuza kwishima kuko imigisha y’Imana imugose impande zose.

Ubukwe bwa Tidjala Kabendera na Abdul Nasahmad bwabereye muri Tanzania, ubu bari mu kwezi kwa buki mu birwa bya Zanzibar biherereye muri icyo gihugu.

Tidjala Kabendera yatangaje ko yishimiye ibihe arimo muri iki gihe
Tidjala Kabendera aherutse kurushinga bivugisha benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages