Sandra Idossou, washinze ikinyamakuru the Service Mag yavuze ko Tigo Rwanda ari cyo kigo cyashishikariye gukangurira abakozi bacyo gutanga serivise nziza cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Ati:” Mu cyumweru gishize, Tigo Rwanda yakoze ibishoboka byose kugira ngo abakiriya bayo basobanukirwe n’ibyo ikora binyuze ku mbuga nkoranyamabaga. Bikaba byari bikwiye ko tubashimira ku murimo mwiza bakoze.[…]”
Ushinzwe ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga muri Tigo Rwanda, Claire Muneza yavuze ko icyatumye bahabwa iyi certificat ari uko bahaye abakiriya babo serivise nziza, babamenyesha ibicuruwa byabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho kugira ngo baze kubaza ku kicaro cya Tigo.
Yagize ati:” Urabona turimo turinjira mu buzima bukenera ikoranabuhanga, nicyo gituma tugomba guha serivise nziza abakiriya bacu binyuze ku mbuga nkoranyambaga. […]”



















TANGA IGITEKEREZO