00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tigo Rwanda yakoze urugendo rw’ibilometero 4 hasozwa icyumweru cyo kwita ku buzima

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 8 May 2015 saa 09:41
Yasuwe :

Abakozi ba sosiyete y’itumanaho Tigo Rwanda mu rwego rwo gusoza icyumweru cyo kwita ku buzima, bakoze siporo bagenda ibilometero 4 n’amaguru.

Tigo yateguye iyi siporo yo gukora urugendo rw’ibilometero bine mu rwego rwo gufasha abakozi kurushaho kugira ubuzima buzira umuze, bitewe n’uko igihe kinini bakimara bicaye mu biro.

Muneza marie Claire ukora mu ishami rishinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Tigo yabwiye IGIHE ko bakoze iyi siporo y’ibilometero bine mu rwego rwo kwita ku buzima bwabo.

Ati “Turi muri siporo kubera kwita ku buzima bwacu, ibi twabikoze kubera ko muri Tigo harimo icyumweru cyo kwita ku buzima, rero ni yo mpamvu twagishoje dukora siporo y’urugendo.”

Muneza mari Claire wo mu ishami rishinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Tigo

Yakomeje avuga ko icyumweru cyo kwita ku buzima bagitangiye ku itariki ya 24 na 27 Mata, kirangira kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Gicurasi.

Muri Mata abakozi ba Tigo bakozemo ibikorwa bitandukanye birimo gutanga amaraso yo gufashisha abayakeneye, bapimwa indwara ya Diabete ndetse banigisha bamwe mu baganga babizobereye kurya indyo yuzuye zirimo intungamubiri.

Yasoje avuga ko iki gikorwa bagikoze kugira ngo n’ibindi bigo, amasosiye atandukanye azashishikarize abakozi bayo gukora siporo, kuko bituma abantu bagira ubuzima bwiza bakanatanga umusaruro mu kazi kabo ka buri munsi.

Thamimu Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages