Isosiyete y’itumanaho ya Tigo yashyizeho umuyobozi mushya ushinzwe serivisi z’ihererekanwa ry’amafaranga hifashishijwe Telefoni. Umuyobozi Mukuru wa Tigo mu Rwanda Tongai Maramba yemeje ko Allan Mwathi ariwe ujya kuri uwo mwanya akaba asimbuye Daniel Barrientos.
Allan yahoze ashinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Tigo Cash, akaba yaragiye akora neza imirimo yari ashinzwe irimo ijyanye na serivisi z’amabanki, iterambere ry’abakiriya, serivisi zijyanye n’amafaranga y’ishuri n’izindi.
Allan yinjiye muri Tigo muri Gicurasi 2012 nk’ushinzwe kugenzura ahashobora kuba ibibazo muri serivisi z’ihererekanwa ry’amafaranga, akaba yarashyizeho uburyo buhamye bwo kugenzura ihuriro ry’abatanga serivisi za Tigo bakunze kwita aba-Agent.
Mbere yakoze imirimo irimo kuba umucungamutungo w’isosiyete y’ itangazamakuru yo muri Kenya ndetse akaba yarabaye n’umwarimu muri Kenya no mu Rwanda.
Allan afite impamyabushobozi mu ibaruramari ndetse n’impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi.
Daniel Barrientos, wasimbuwe kuri uwo mwanya we yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rswitch.
RSwitch ni sosiyete ikorera mu Rwanda yegukanwe na Millicom, sosiyete ifatwa nk’umubyeyi wa TIGO hagamije gufasha za banki guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.
Millicom yegukanye Rswitch muri Kamena uyu mwaka.
Tongai Maramba, Umuyobozi Mukuru wa Tigo akaba n’umunyamuryango w’inama y’ubutegetsi ya RSwitch yishimiye ko Allan ahawe uwo mwanya ndetse anizeza ko agiye guteza imbere serivisi zijyanye no guhererekanya amafaranga muri Tigo.
Yashimiye kandi Daniel kuba yarateje imbere Tigo Cash kandi bose akaba yanabifurije amahirwe mashya mu mirimo mishya bahawe.
Tigo Cash ni uburyo bwo guhererekanya amafaranga binyuze muri Telefoni bukaba bumaze kumenyekana cyane mu Rwanda.
Kuva Tigo yatangiza iyo serivisi, miliyoni z’Abanyarwanda ubu zibasha kuba zahererekanya amafaranga binyuze kuri Telefoni kandi bigakorwa mu mutekano uhagije.
Hamwe na Tigo Cash ushobora kwishyura ukoresheje Telefoni ugura umuriro, wishyura ifatabuguzi rya DSTV n’izindi fagitire zirimo nko kugura amafaranga yo guhamagara (airtime), guhaha kuri Internet, kugura ibintu mu maduka, resitora n’amahoteli ndetse no kohereza no kwakira amafaranga muri Tanzania.
Kuva muri Gicurasi 2011 kugeza ubu amafaranga arenga miriyari 440 z’amanyarwanda yahererekanyijwe binyuze muri Tigo Cash aho urebye hakorwaga ibikorwa byo koherezanya bigera ku bihumbi 200 ku munsi.
Hamwe n’indi gahunda nshya ya Tigo Cash, izwi ku izina rya ‘Tigocashinga’, abakiriya bohereza cyangwa bakishyura amafaranga bakoresheje Tigo Cash bashobora gutsindira amafaranga agera ku bihumbi 100 buri munsi.



















TANGA IGITEKEREZO