Abayobozi ba Tigo Rwanda barangajwe imbere n’umubobozi wayo Tongai Maramba hamwe n’abakozi bayo, bakihagera babanje gusobanurirwa amateka yaranze Akarere ka Bugesera mu gihe cya Jenoside ndetse na mbere yaho.
Nyuma yo gusobanukirwa neza ibyabaye, abayobozi n’abakozi beretswe ibice bitandukanye by’urwibutso babasha kwibonera n’amaso ibyabaye mu Rwanda ndetse banashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside i Ntarama.
Umuyobozi mukuru wa Tigo mu Rwanda Tongai Maramba n’ikiniga cyinshi akaba yavuze ko ibyabaye mu Rwanda birenze ubwenge bwa muntu, avuga ko amaze kubona n’amaso ye ibyabaye akanatekereza aho igihugu kigeze abo nako ejo hazaza h’u Rwanda ari heza ndetse ashimangira ko Tigo izakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi no kurinda ibyagezweho n’ubuyobozi bwiza.
Muri iki gikorwa ubuyobozi bwa Tigo Rwanda bukakaba bwazirikanye abana b’imfubyi bo mu Murengewa Ntarama, maze bubagenera inkunga ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 FRW) ndetse bunatanga inkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’ u Rwanda (1,000,000 FRW) yo kuguma kubungabunga urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.



















TANGA IGITEKEREZO