00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tigo Rwanda yasuye urwibutso rwa Ntarama inafata mu mugongo abarokotse Jenoside

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 April 2015 saa 06:43
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo abayobozi n’abakoziba Tigo Rwanda bifatanyije n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi, basura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ndetse bifatanya n’imfubyi zasizwe iheruheru na Jenoside banazitera inkunga izazifasha kwiyubaka.

Abayobozi ba Tigo Rwanda barangajwe imbere n’umubobozi wayo Tongai Maramba hamwe n’abakozi bayo, bakihagera babanje gusobanurirwa amateka yaranze Akarere ka Bugesera mu gihe cya Jenoside ndetse na mbere yaho.

Nyuma yo gusobanukirwa neza ibyabaye, abayobozi n’abakozi beretswe ibice bitandukanye by’urwibutso babasha kwibonera n’amaso ibyabaye mu Rwanda ndetse banashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside i Ntarama.

Umuyobozi mukuru wa Tigo mu Rwanda Tongai Maramba n’ikiniga cyinshi akaba yavuze ko ibyabaye mu Rwanda birenze ubwenge bwa muntu, avuga ko amaze kubona n’amaso ye ibyabaye akanatekereza aho igihugu kigeze abo nako ejo hazaza h’u Rwanda ari heza ndetse ashimangira ko Tigo izakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi no kurinda ibyagezweho n’ubuyobozi bwiza.

Muri iki gikorwa ubuyobozi bwa Tigo Rwanda bukakaba bwazirikanye abana b’imfubyi bo mu Murengewa Ntarama, maze bubagenera inkunga ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 FRW) ndetse bunatanga inkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’ u Rwanda (1,000,000 FRW) yo kuguma kubungabunga urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages