Mukamana Angelique umwe mu banyeshuri biga mu mwaka wanyuma mu ishuri ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri yatangarije IGIHE ko bajyaga bagira ibibazo bya rezo ariko kuri ubu uyu munara bawubonamo igisubizo.
Ati “Nkanjye ndi gukora ubushakashatsi bw’igitabo (Memoire) cyanjye, binsaba kujya kuri internet kenshi, uyu munara uzadufasha kubera ko twajyaga tugira ibibazo bya rezo”.
Mimi Justin wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze muri uyu muhango yavuzeko uyu munara uzafasha abaturage muri gahunda zitandukanye z’iterambere, ati “Iki gikorwa ni igikorwa cyihutisha iterambere kandi kiruzuzanya na gahunda leta yihaye yo kugeza abaturage ku ikoranabuhanga”.
Jean Pierre Kayitana ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Tigo Rwanda yavuzeko iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gukemura ibibazo byabafatabuguzi ba Tigo bagaragaje ko nta rezo ya telefone ibageraho, avuga kandi ko mu rwego rwo kugeza ibyiza bya Tigo ku banyarwanda bose ubu bashyizeho gahunda yo gukorana n’abanyeshuri ba INES aho uyu munara wubatse baborohereza kubona telefone aho bishyura mu byiciro.
Uyu munara watashywe kuri uyu wa 13 werurwe 2015, warangiye utwaye akayabo ka miliyoni hafi 84 z’amafaranga y’u Rwanda, ukaba witezweho kuzafasha abaturage, abanyeshuri kubona rezo yihuta kandi ijyanye n’igihe.



















TANGA IGITEKEREZO