00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tigo yasaniye inzu abacitse ku icumu b’i Ngoma inatanga mituweli 100 ku miryango itishoboye

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 8 July 2017 saa 08:56
Yasuwe :

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abacitse ku icumu kwiyubaka no kurushaho kugira ubushobozi, Sosiyete y’Itumanaho ya Tigo Rwanda, yasaniye inzu ebyiri, inagenera mitiweli 100 n’umuriro w’amashanyarazi ku miryango 25 yo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma.

Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 7 Nyakanga 2017, Ubuyobozi bwa Tigo bwasannye inzu ebyiri zatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni n’igice. Muri ubu bufasha, Tigo yahaye ingo 25 umuriro w’amashanyarazi aho buri rugo kugira ngo ruyabone byatwaye amafaranga ibihumbi 56.

Umwe mu basaniwe inzu witwa Karinda Charles, yavuze ko yishimye kuko yabaga mu nzu ishaje cyane.

Yagize ati “Tigo ijya kunyubakira iyi nzu, nari ahantu habi, amabati ashaje ku buryo imvura yagwaga ikanyagira nkagira ubwoba ko izangwaho. Ubu yansubije icyizere.”

Umuyobozi Mukuru wa Tigo Rwanda, Philip Amoateng, yavuze ko ikigo cy’itumanaho ayoboye kinafasha abaturage gikorera mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Yagize ati “Dukorera Abanyarwanda, turi igice cy’umuryango Nyarwanda. Buri mwaka twifatanya n’abacitse ku icumu tubaba hafi mu bikorwa bitandukanye. Kuri iyi nshuro twifatanyije namwe tubafashisha ubwisungane mu kwivuza, tubasanira inzu tunabaha amashanyarazi. Intego nyamukuru yacu si agaciro kabyo gusa ahubwo ni igikorwa cy’urukundo dukora dushaka kubereka ko buri wese akwiye gukunda mugenzi we.”

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Kazayire Judith, yashimiye Tigo Rwanda ku gikorwa cyo gufasha abacitse ku icumu, avuga ko gifasha Abanyarwanda kwiyubaka.

Yagize ati “Tumaze igihe twifatanya mu bikorwa byo kwibuka mu minsi 100 twasoje ku wa 4 Nyakanga 2017, dutangira kwizihiza kwibohora kw’igihugu cyacu. Urugendo rwo kwibohora turacyarurimo. Kwibuka byo tuzahora twibuka nubwo hari iminsi yabigenewe. Turashimira Tigo yahisemo kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda, guherekeza abacitse ku icumu, kubafata mu mugongo kandi bibaha icyizere.”

Iki gikorwa cyabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rukumberi rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 38.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Kazayire Judith, ashyira indabo ku rwibutso rwa Rukumberi rushyinguyemo inzirakarengane za Jenoside
Umuyobozi Mukuru wa Tigo Rwanda, Philip Amoateng, ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi aharuhukiye imibiri irenga ibihumbi 38
Guverineri Kazayire Judith yashimiye Tigo Rwanda ku gikorwa cyo gufasha abacitse ku icumu
Abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Rukumberi muri Ngoma bahawe ubwisungane mu kwivuza
Philip Amoateng yavuze ko Tigo ifasha abaturage mu bikorwa bitandukanye by’iterambere
Guverineri Kazayire Judith na Philip Amoateng uyobora Tigo basuye banatambagira inzu yasaniwe Karinda Charles
Karinda Charles yavuze ko yasazwe n'ibyishimo ashimira Tigo yamusaniye inzu
Kalinda wari umaze igihe aba mu nzu ishaje, Tigo yamufashije kuyisana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages