Aya masezerano akubiyemo kuba Tigo izatanga serivise za internet kuri Kigali Convention Centre& Radisson Blu, hifashishijwe imiyoboro ya Kt- Rwanda Network. Izaha kandi abakozi 162 ba Kigali Convention Centre uburyo bwo guhamagara no gukoresha internet ya 4G.
Tigo kandi izashyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga rizakoreshwa n’abakiriya ba Radisson Blu aho bazabasha gutumiza amafunguro bifuza batavuye aho bari bakoresheje ‘tablets’ zizajya ziba ziri ku meza. Izahashyira kandi televiziyo zigezweho zizajya ziba zerekana amatangazo n’imyidagaduro bikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (digital advertisement and entertainment).
Ubwo hashyirwaga umukono kuri ayo masezerano, Umuyobozi wa Kigali Convention Centre& Radisson Blue Hotel Kigali, Denis J. Dernault, yavuze ko ubu buryo buzafasha abakiriya babagana guhabwa serivisi nziza.
Ati “Gufatanya na Tigo Rwanda bizaha amahirwe adasanzwe Kigali Convention Centre & Radisson Blu hotel yo kwizera ko abakiriya bacu bahawe serivisi zo ku rwego mpuzamahanga hano mu Rwanda. Igisubizo cya Tigo Rwanda kije mu gihe cyiza twakira imwe mu nama zikomeye kuri uyu mugabane mu by’ikoranabuhanga (Transform Africa Summit).”
Umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Tigo Rwanda, Amit Chawla, yavuze ko bakoze iki gikorwa kugira ngo buri wese uzitabira inama muri izi nyubako azabashe kubona serivisi za internet u Rwanda rubagenera.
Ati “Gutanga serivisi za internet muri Kigali Convention Centre, bizatuma Tigo yizera ko buri muntu wese witabiriye inama hariya agerwaho na serivisi z’akataraboneka za internet u Rwanda rumugenera. Ikindi ni uko n’ubundi buryo twashyizeho muri Radisson Blu ari urugero rwiza rwo gushyira ingufu mu kunoza ibyo dukora no gukomeza umuhate mu guhanga udushya.”
Yavuze kandi ko ubu bufatanye ari ikimenyetso ntakuka cy’icyizere Tigo Rwanda imaze kugirirwa haba mu kugeza serivisi zo guhamagara n’iza internet ku bagenerwabikorwa bayo barimo ibigo by’imari bikomeye hano mu Rwanda, hotel zikomeye z’inyenyeri eshanu n’ibigo bya leta.
Sosiyete ya Tigo ikorera mu bihugu 14 binyuranye ku Isi. Yageze muri Afurika mu 1993, itangira gukorera mu Rwanda mu 2009. Ifite abafatabuguzi barenga miliyoni 26 muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO