00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tigo yagaruye amarushanwa yo guhindura ubuzima binyuze mu ikoranabuhanga

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 14 July 2015 saa 07:34
Yasuwe :

Ku nshuro ya kane, Sosiyete y’Itumanaho Tigo ku bufatanye n’umuryango utegamiye kuri Leta Reach For Change batangije amarushanwa azafasha mu guhindura ubuzima binyuze mu ikoranabuhanga, aho imishinga ibiri ya mbere izagaragaza guhindura ubuzima bw’abaturage izahabwa miliyoni 14.

Ni irushanwa rigamije kumenya ndetse no kuzamura abagerageza guhanga udushya mu mu ikoranabuhanga bagamije kuzamura ubuzima bw’abaturage ngo bazagire ahazaza heza.

Kwandika abifuza guhatanira izo miliyoni bizarangira kugeza tariki ya 21 Kanama 2015.

Avuga kuri iyi gahunda, Umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda Tongai Maramba ati “Mu myaka yashize, iyi gahunda yahinduye uburyo ubucuruzi bukorwamo hifashishijwe imiryango itegamiye kuri Leta mu guhindura ubuzima bw’abaturage n’ubw’abana kandi byateje imbere uburyo bwo kubaho.”

Gaspard Twagirayezu, umwe muri babiri batsinze irushanwa ry'ubushize

Yakomeje avuga ko umwaka ushize hibanzwe ku dushya dushingiye ku ikoranabuhanga mu guhindura ubuzima bw’abaturage mu buryo burambye, akaba ari yo mpamvu bahisemo kongera kwibanda ku ikoranabuhanga no muri uyu mwaka kugira ngo bigere ku kigero cyo hejuru mu kugira ingaruka nziza kandi zifatika ku baturage.

Uretse miliyoni 14 zizahabwa babiri mu bagaragaje uburyo imishinga yabo ishingiye ku ikoranabuhanga izafasha mu guhindura ubuzima bw’abaturage,abazatsinda bazanahabwa ubufasha mu byo gukurikirana imishinga buvuye muri Tigo ndetse Reach for Change.

Umwaka ushize wa 2014, abagera ku 170 bariyandikishije bagaragaza uburyo imishinga yabo izateza imbere sosiyete nyarwanda maze Iradukunda Yves wakoze umushinga “Academic Brigde” wo gufasha ibigo by’amashuri gukusanya amakuru ndetse na Dominique Uwase Alonga wakoze umushinga “K-Rat” begukana ibihembo.

Kuva mu mwaka wa 2012, abantu batanu ni bo bamaze guterwa inkunga mu irushanwa ryiswe “Changemakers” bakaba bamaze guhindura ubuzima bw’abana barenga ibihumbi 46.

Iradukunda Yves na Uwase Dominique bahawe ibihembo umwaka ushize biyongereye kuri Twagirayezu Gaspard wakoze umushinga CreationHill, Kayisire Jacques wakoze umushinga Dream Team Football Academy na Martine Umulisa wakoze umushinga Kaami Arts.

Abiyandikisha n’abashaka kumenya byimbitse ku bijyanye n’iri rushanwa basura urubugawww.tigo.co.rw/digitalchangemakers.

Buri wese ufite igikorwa kijyana n’ikoranabuhanga kandi cyahindura ubuzima bw’abaturage arasabwa kwiyandikisha muri iryo rushanwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages