00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tito Rutaremara yavuze uko Kayumba na Karegeya batahoze muri FPR n’icyabatwaye

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 21 April 2020 saa 12:37
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yahishuye uko Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa Théogene na Patrick Karegeya, bashinze umutwe w’iterabwoba wa RNC ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, batahoze muri FPR-Inkotanyi, kandi bose impamvu zabakuye mu murongo ari zimwe.

Rutaremara ni umwe mu b’imena batangije Umuryango FPR Inkotanyi ahagana mu 1987 ndetse yabaye mu ishyaka NRM riyoboye Uganda, ubwo ryafataga ubutegetsi Museveni akajya ku buyobozi.

Mu kiganiro Rutaremara yagiranye na One Nation Radio, yagarutse kuri aba bagabo, avuga ko batahoze muri FPR ahubwo bagiye binjiramo nyuma bakakirwa ariko uko iminsi ishira biza kugaragara ko ibitekerezo bya FPR, bitabarimo neza.

Aba bose bari ku ruhembe rw’ishingwa ry’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC uyoborwa na Kayumba Nyamwasa wahoze ari Jenerali mu Ngabo z’u Rwanda. Uyu mutwe ntawe utazi uruhare rwawo mu bitero bya gerenade byahitanye inzirakarengane mu myaka ya 2010-2014 mu Mujyi wa Kigali n’ahandi.

Rutaremara yagarutse kuri Kayumba Nyamwasa, wahunze ubutabera bw’u Rwanda, avuga ko yagiye muri FPR akakirwa kuko ari umuryango wakira, agakora agashimwa ndetse akajya imbere ariko atari awusanzwemo.

Ati “Nka Kayumba buriya turi na mbere muri Uganda ngira ngo no ku rugamba rwa Museveni n’ahandi ntabwo yari muri RPF, ariko tujya ku rugamba aza aje kurwana ku rugamba, ntawakwangira umuntu kuza kurwanira igihugu cye”.

“Ariko ubwo ibitekerezo bya RPF sinzi ko byari bimurimo neza, ubwo yakoraga yifitiye ibye, yifitiye icyo yumva yishakira kugeraho”.

Rutaremara avuga ko nk’uyu udashikamye iyo abonye abo hanze bamubwira ngo burya wakora utya, wabona ibi, yumva akomeye akajya muri uwo murongo wabo. Ibi akaba ari byo byabaye kuri Kayumba.

Rutaremara kandi yagarutse kuri Théogène Rudasingwa. Uyu yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuyobozi mu Biro bya Perezida wa Repubulika.

Abazi ibye neza bamwibukira ku buriganya mu iyubakwa ry’ibikorwa remezo bikomeye birimo na Hotel Intercontinental (Serena tubona ubu), icyo gihe ifaranga ryaratikiriye karahava abigizemo uruhare. Yari ageze ku kigero cyo kwandika imitungo ku bantu batari bo, byigeze no gutuma afungwa, acitse umunyururu, nawe ayabangira ingata.

Rutaremara avuga ko FPR itangira Rudasingwa yari afite ishyaka rye ariko mu gutangira urugamba rwo kubohora igihugu, agakingurirwa amarembo muri FPR kimwe n’abandi bifuzaga kurwanira igihugu cyabo.

Ati “Baje rero turanababwira tuti nimunashaka kuko RPF yafunguye amarembo mwinjiremo, binjiramo barakora bagenda bashimwa bagera ku butegetsi. Ariko nk’ibyo ntibimubuza wawundi waje yari ameze atyo kuba agifite ako kantu, twe tukibwira ko yakize, yabaye nkatwe twese ariko ako kantu akigafite”.

Akomeza avuga ko ako kantu ko kutinjira muri FPR wese, kugira amanyanga yo gushaka gukira vuba ndetse no kugira undi umuri inyuma umubwira ngo burya wakora utya wabona ibi, ari byo byatumye Rudasingwa agaruka iyo yavuye wareba ugasanga wenda ‘atarigeze aba na RPF yuzuye nubwo aba yarigeze kuba mu bayiyobora’.

Karegeya ntiyigeze aba FPR

Rutaremara agaruka kuri Patrick Karegeya wiciwe muri Afurika y’Epfo mu 2014, akavuga ko yari asanzwe mu gisirikare cya NRM [cya Museveni] ari umunyarwanda hanyuma ajyaza gukorera muri serivisi z’igisirikare cya FPR.

Ati “Sinzi ko we yigeze kuba muri RPF, ibyo ari byo yaje muri ba bandi dufatanya kugira ngo tugire u Rwanda, ageze rero inyuma akisanganirwa ubuntu bwo gukunda utuntu no kuba afite abandi bamuri inyuma bamuha inama bati mukoze gutya mwagira mutya, ubwo butegetsi bwaba ubwanyu hamwe na Kayumba, baragenda”.

Karegeya yigeze kuyobora iperereza ryo hanze y’igihugu mu ngabo z’u Rwanda, nyuma ku wa 13 Nyakanga 2006 Urukiko rwa Gisirikare rwamuhamije icyaha cy’ubugande n’icyaha cyo gutoroka igisirikare maze rumukatira igifungo cy’umwaka n’amezi gatandatu no kwamburwa amapeti ya gisirikare ari nabwo yamburwaga ipeti rya coloneli.

Mu mwaka wa 2011 kandi Patrick Karegeya yari yakatiwe imyaka 20 y’igifungo mu rubanza rwabaye adahari kuko yari yarahungiye muri Afurika y’Epfo.

Hari kandi abatangiranye na FPR nka Gahima Gérald mukuru wa Rudasingwa, na we waje gutana. Rutaremara avuga ko we icyamutwaye ‘ni ugukunda ubuzima bwiza, gukunda ubuzima buryoshye, bworoshye kandi turi mu bihe bikomeye tugomba kwizirika umukandara tugasonza kugira ngo ibyiza bizaze nyuma, we akumva atasonza, yabaho neza, ni cyo cyamutwaye’.

Rutaremara avuga ko gutana kw’aba bagabo n’ubundi byerekana ko batari kumwe na FPR kuko n’ubundi bayigiyemo nk’umuryango wakira abantu bose.

Ati “Ikintu cya mbere RPF yari ifite kandi n’ubu dufite, ni uguhamagara bose mukaza mukaganirira hamwe noneho impaka zikaba imbere, niba ufite igitekerezo ukagitangiramo imbere cyakwemerwa kikanyuramo, kitakwemerwa ugatega ikindi gihe, nicyo cyatumaga tubahamagara”.

Uretse aba, FPR yagiye yihuza n’abandi banyarwanda bari bafite inyota yo kurwanira igihugu. Nk’i Burundi hari Groupe de réflexion, hari Urukatsa, hari amatsinda y’urubyiruko n’ahandi hirya no hino hari amatsinda nk’ayo yashyizwe mu muryango.

Rutaremara yabaye Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi (1987-1989); Komiseri ushinzwe ubukangurambaga (1989-1991) n’umuhuzabikorwa wa Politike n’igisirikare (1991-1993). Yanabaye umudepite (1995-2000); ayobora Komisiyo yo gushyiraho Itegeko Nshinga (2000-2003); aba Umuvunyi Mukuru (2003-2012), umwanya yavuyeho ajya kuba Senateri.

Kayumba Nyamwasa yakiriwe na FPR mu gihe cyo gutangira urugamba rwo kubohora igihugu
Rudasingwa yinjiye muri FPR ariko aza kugaragaraho amanyanga yo gushaka gukira vuba
Karegeya yakoraga mu nzego z'igisirikare cya FPR ariko ntiyari ayirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages