00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Toastmasters, abahanga mu kuvugira mu ruhame batanze inama zafasha buri wese

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 25 June 2017 saa 09:13
Yasuwe :

Abahanga mu bijyanye no kumenya kuvugira mu ruhame (Toastmasters), bagaragaje ko ari umusingi ukomeye mu kugera ku ntsinzi n’inzozi buri wese afite.

Ni mu kiganiro cyabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Kamena 2017, cyari cyahurije hamwe Toastmasters Club ziturutse mu Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi na Afurika y’Epfo.

Muri iki kiganiro cyari kiyobowe na Allan Aringo uturuka muri Kenya, abahagarariye Toastmasters Club zo mu Rwanda, Uganda na Kenya bagiye berekana uburyo kumenya kuvugira mu ruhame bituma bagera ku ntego baba bihaye mu kazi kabo ka buri munsi.

Eng Kazawadi Papias, inzobere mu bijyanye n’ubwubatsi yagaragaje ko mu kazi ke ka buri munsi aba agomba kumva ibyo abantu bakeneye, ndetse akamenya n’uburyo bwo kubisobanura kugira ngo birusheho kumvikana, ari nayo mpamvu ubumenyi bwo kuvugira mu ruhame ari ngombwa.

Caroline Namara ukora ibijyanye n’itumanaho we yagaragaje ko mu kazi ke ka buri munsi usanga aba yandika ku bintu bitandukanye, ndetse agakora n’ama raporo ariko biba bibabaje nk’iyo undi muntu ariwe ugiye gusobanura ibyo yakoze.

Ati “Kumenya kuvugira mu ruhame ni kimwe mu bigize guhererekanya amakuru. Iyo wanditse ikintu, undi muntu akaba ariwe ujya kubisobanura, uba wumva uhemukiwe kuko rimwe na rimwe batanavuga ko ari wowe wabikoze.”

Japhet Masau ukora mu bijyanye n’amabanki muri Kenya, nawe yagaragaje ko iyo uzi gusobanura ibijyanye n’imari n’imibare, bituma urushaho kubyumvisha abaza bakugana, bigatuma ibyo ubigisha babyumva vuba.

Ibi kandi byanashimangiwe na Connie Nshemerirwe, ukora mu bijyanye n’uburezi muri Uganda, aho yahamije ko nubwo icy’ingenzi ari ugutanga uburezi bufite ireme, ariko na none agomba kumenya gusobanura iryo reme avuga.

Toastmasters ni igikorwa cyatangiye mu 1924, ibiro bikuru bikaba biherereye muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bafite amatsinda agera kuri 15 900 mu bihugu 142 n’abanyamuryango basaga ibihumbi 345.

Allan Aringo, Japheth Musau na Caroline Namara mu biganiro byahuje ba Toastmasters
Oshua Tahinduka, watsinze umwaka ushize mu marushwana y'abahanga mu kuvugira mu ruhame
Abantu batandukanye bari bitabiriye ibi biganiro by'intyoza mu kuvugira mu ruhame

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages