Iri tsinda riri mu rugendo shuri mu Rwanda rujyanye no gukumira no kurwanya ruswa binyuze mu gusura ibigo bifite izo nshingano birimo urw’umuvunyi, Polisi, ubugenzacyaha n’izindi.
Kuri uyu wa 16 Nyakanga ryasuye ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ruswa risobanurirwa politiki y’u Rwanda, mu gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.
Polisi y’u Rwanda yarisobanuriye ko urwo rwego rufite uruhare runini muri iyo politiki by’umwihariko ifite ishami ryihariye rishinzwe gukumira no kurwanya ruswa mu mu bapolisi no mu baturage muri rusange.
Ryasobanuriwe ko u Rwanda rwashyizeho amategeko na Politiki bikumira bikanarwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo nko kunyereza umutungo wa Leta, ku buryo umuyobozi wese agenzurwa, akerekana inkomoko y’umutungo afite, yananirwa kubisobanura agakurikiranwa.
Ryasobanuriwe kandi ko serivisi za Leta, izitangwa na Polisi nk’izijyana n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, kwishyura ibihano n’izindi zitangirwa mu zindi nzego nyinshi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bigakumira uguhura k’umuntu ushaka n’utanga serivisi.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ruswa no kugenzura imikorere y’abapolisi, ACP Emmanuel Karase, yababwiye ko Polisi imfite inshingano zikomeye mu ishyirwa mu bikorwa gahunda za politiki yo gukumira no kurwanya ruswa.
Ati “Twebwe nka Polisi y’u Rwanda inshingano zacu ni ugushyira mu bikorwa politiki ya Leta mu kurwanya, gukumira no kutihanganira ruswa…Kugira ngo uyigabanye ni uko akenshi na kenshi ugabanya ibintu bituma umuntu ushaka n’utanga serivisi bahura.”
Umuyobozi w’iri tsinda akaba n’umwanditsi wa Haplucia, M’mah Tchemi, yavuze ko urugendo rwabo rugamije kuvoma ubumenyi bwafasha ikigo bahagarariye kimaze imyaka itatu gusa, gutera imbere mu kurwanya no gukumira ruswa.
Muri rusange yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byateye intambwe ishimishije mu kurwanya ruswa ku buryo hari isomo rikomeye Togo yarwigiraho, cyane cyane kwimakaza ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi.
Ati “Twumvise hakenewe ingamba zihamye zo gukuraho ibintu bihuza umuntu ushaka n’utanga serivisi kugira ngo twirinde ko hagira uwakwa ruswa. Twize byinshi mu Rwanda birimo kwifashisha ikoranabuhanga kandi dutekereza ko tuzabishyira mu bikorwa iwacu ku buryo abashaka serivisi badahura n’abazitanga.”
Mu myaka ibiri ishize u Rwanda rwaje mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika birangwamo ruswa nke.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO