Tom Close asanzwe azwi nk’umuhanzi w’indirimbo ariko yanagaragaje ko afite ímpano yo kwandika inkuru z’ábana bato.
Ubu amaze kwandika inkuru zigera ku munani.Yababwiye ko gusoma no kwandika byoroshye kandi biryoshye.
Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo guhugura abana bakiri bato mu kwandika inkuru cyateguwe n’umuryango urengera inyungu z’abana (Save the Children) ku bufatanyena Rwanda Reads, kuwa 15 Nzeri 2015.
Mu isomero ry’igihugu Tom Close yamaranye umwanya utari muto n’itsinda ry’abana biga mu mashuri abanza mu Mujyi wa Kigali aberekera uko bandika inkuru ngufi n’uburyo bashobora kuyishushanya.
Tom Close yifashishijwe muri iki gikorwa nk’umuntu uzwi n’abana kandi bakaba bamwibonamo yatangaje ko ubu bukangurambaga bwitezweho gufasha abana gukunda gusoma no kwandika berekwa ko atari umutwaro kuri bo ahubwo ari umunezero wabo.
Ati “Gusoma ntibikwiriye kuba akazi. Bikwiye kuba ikintu umuntu aruhukiraho kuko abana benshi gusoma babifata nk’aho ari igihano cyangwa ibintu bikomeye.”
Ubushakashatsi bwakozwe na Save The Children ishami ry’ u Rwanda rifatanyije n’iryo mu Bwongereza muri 2011 bwagaragaje ko abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane kugeza mu wa Gatandatu w’amashuri abanza, bagira ingorane mu gusoma no kumva ibyo basomye mu nyandiko y’Icyongereza n’Ikinyarwanda iba mu bitabo byo mu mwaka wa Kabiri n’uwa Gatatu.
Ubwo bushakashatsi bwakomeje bugaragaza ko na nyuma y’imyaka itatu y’amashuri abanza, 13% by’abanyeshuri bo mu mwaka wa Kane badashobora gusoma ijambo na rimwe ry’ikinyarwanda ryanditse mu bitabo by’umwaka wa kabiri n’uwa gatatu. Naho abandi 13% batabasha gusoma amagambo arenze 15 mu munota umwe.
Iyi ngo niyo mpamvu ituma hashyirwa imbaraga nyinshi mu bana kugirango batozwe umuco wo gusoma no kwandika hakiri kare.
Catherine Mercy, umukozi muri porogaramu y’uburezi muri Save The Children avuga ko abana badasoma rimwe na rimwe bitewe no kubura ibitabo biri ku rwego rwabo.
Ikaba ariyo mpamvu Umuryango Save the Children washyize ingufu mu gufasha abanditsi n’íbigo nyarwanda bishyira ibitabo kumugaragaro (publishers) mu gikorwa cyo kwandika no gusohora ibitabo byo gusoma by’abana bato mu rurimi rw’íkinyarwanda.
Yongeraho ati “ni byiza ko abana basoma inkuru ziri kurwego rwabo, zanditswe mu rurimi rwacu kandi zivuga ku bintu bibonamo.”
Kugeza ubu ibyo bigo bishyira ibitabo ahagaragara (Publishers) bimaze kwandika no gusohora ibitabo by’abana bafite imyaka 0-9 birenga 50.
Abana twaganiriye bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa kibereka inzira ibaganisha ku nzozi zabo.
Umuryango Save The Children, wateguye ubukangurambaga ku gusoma no kwandika buzakorwa mu kwezi kose kwa Nzeri mu turere tw’igihugu dutandukanye. Ibi akaba ari bimwe mu bikorwa byateguwe na Rwanda Reads mu rwego rwo kwizihiza ukwezi kwahariwe guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO