Ku wa gatandatu tariki ya 13 Mata 2013, Abanyarwanda basga 500 baturutse mu majyaruguru ya Amerika hamwe n’inshuti zabo bifatanije mu kumva ubuhamya bw’abarokotse Jenoside, bakira n’ubutumwa by’ibyiringiro no kwigira, bose bahuriza ku mvugo “Ntibizongere ukundi”, byirengagije na Loni ubwo yatereranaga Abatutsi bicwaga mu 1994.
Bose bateraniye i Toronto muri Canada, bahujwe na Ambasade y’u Rwanda na Diaspora nyarwanda muri Canada, Irwin Colter wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta ya Canada, yagize ati “Ibyakozwe ni ibintu bitabaho kuko Jenoside yakzwe yagombaga guhagarikwa.”
Agaruka ku kibazo cya Leon Mugesera, Colter yatangaje ko Jenoside itatangiriye ku mihoro ahubwo yatangiwe n’amagambo. Avuga ko Jenoside iba ibitse n’ibindi byaha bigendana na yo, ko na yo ubwayo ari icyaha kandi nta mwanya ifite.
Colter, ku rubanza rwa Desire Munyaneza, umunyarwanda wa mbere wafatiwe muri Canada ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bigeze ni uko abayipfobya n’abayihakana bagereka ko bayikorewe ko ari bo bayikoze. Ati “Ibyo bitekereo bigayiktse ntawe ukwiye kubiha umwanya.”
Gerry Caplan,Umunyakanada wakoze raporo yise “UN report on Rwanda’s genocide” igaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Agira ati “Buri wese agomba kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwo hari abavuga ibintu uko bitari. Abo bakaba badatandukanye n’abahakana Jenoside yakorewe Abayahudi.
Caplan avuga ko abapfobya n’abahakana Jenoside bakoresha internet mu gukwirakwiza ibiterezo byabo kugira ngo bigarurire abantu benshi. Akomeza avuga ko abo batsinzwe kera kuko ibyo bavuga byose ntawe batinyuka kwinjiza mu manza. Nta n’ubuhamya na bumwe bugaragara buvuga ku byabaye muri Jenoside nk’ubwa Romeo Dallaire, Dr James Orbinski cyangwa Carl wilkens.
Agira ati "Ubu turitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi. Igihugu kimaze kwiyubaka, ku buryo bitororshye kubyiyumvisha. Abarokotse Jenoside basabwa guhaguruka bagaharanira kwigira.”
Umuhango wo kwibuka wabereye Toronto witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada Edda Mukabagwiza, washishikarije abari aho guharanira kwigira. Agira ati “U Rwanda rwagaragaje ko imbere hafite icyerekezo hahari. Kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bizadufasha gukumira no komora ibikomere byatewe na Jenoside no kuyikumira aho yaba ishaka guturuka aho ari ho hose.”



















TANGA IGITEKEREZO