Ni umuhango wabereye kuri Stade ya Camp Kasaï mu Mujyi wa Bangui ku wa Gatanu, tariki ya 24 Ugushyingo 2023. Witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta ndetse na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra.
Abasirikare basoje amasomo ni 512 barimo abagore 49. Batojwe n'abasirikare 120 b’Ingabo z’u Rwanda, RDF.
Perezida Archange Touadéra yavuze ko abasirikare basoje amasomo bazafasha cyane mu gucunga umutekano w’igihugu.
Yagize ati “Haracyari imbogamizi ndetse mu guhangana na zo ni ho mubona ko dusaba abavandimwe bacu, abafatanyabikorwa binyuze mu mikoranire nk’iyo dufitanye n’u Rwanda. Yadufashije kubona amahugurwa yo kongera no kubaka ubushobozi bw’ingabo.”
AMASHUSHO
Abasirikare ba Centrafrique batojwe n'Ingabo z'u Rwanda biteguye guhabwa ipeti pic.twitter.com/7E146cJQ0B
— IGIHE (@IGIHE) November 24, 2023
Centrafrique kandi isanzwe ifitanye imikoranira na Leta y’u Burusiya, aho ingabo z’iki gihugu zifasha mu guha amasomo abasirikare.
Yavuze ko Leta ya Centrafrique ikomeje kwagura imikoranire n’ibihugu bitandukanye mu gukomeza kubaka igisirikare kitajegajega.
Perezida Archange Touadéra yavuze ko “Ibyo twabonye uyu munsi ni gihamya ko binyuze mu bufatanye n’abandi n’amasezerano ahuriweho twashyigikira ingabo zacu.’’
Yakomeje ati “Turashimira Perezida Paul Kagame n’Igisirikare cy’u Rwanda cyaje kudufasha gukuraho imbogamizi dufite. Ndanashimira Igisirikare cya Centrafrique cyatangiye kuzamura ubushobozi.’’
Abinjiye mu gisirikare bizeweho gutanga umusanzu mu gukomeza kubungabunga umutekano w’igihugu.
Perezida Archange yavuze ko yabonye abasirikare basoje amasomo barahuguwe neza ndetse yashimangiye ko ibikorwa byo guhugura abinjira mu ngabo bizakomeza.
Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique, Col Alphonse Gahima, yavuze ko uyu munsi wo gusoza amahugurwa ya gisirikare ufite igisobanuro gikomeye.
Ati “Twatangiye amahugurwa n’abagera ku 524 ariko dusoje hamwe na 512. Abandi 12 bakuwe mu masomo ku mpamvu zitandukanye zirimo kuva mu myitozo n’indi myitwarire idakwiye.’’
AKA KANYA
Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, ubwo yageraga ahari kubera uyu muhango. Arinzwe n'abasirikare b'u Rwanda nk'uko bisanzwe. pic.twitter.com/VLFNhZguBU
— IGIHE (@IGIHE) November 24, 2023
Intambwe yo gutanga imyitozo ku basirikare ba Centrafrique n’imikoranire hagati yayo na RDF yateguwe nyuma y’ibiganiro byabayeho hagati ya Perezida Kagame na mugenzi we Archange Touadéra.
Yakomeje ati “Intego yo gutanga aya mahugurwa ni iyo kubaka igisirikare cy’umwuga, gifite ubushobozi n’ubumenyi buhagije bwo gukora ibikenewe mu gihe cy’intambara no mu cy’amahoro. Izo ntego zagezweho bigizwemo uruhare n’urubyiruko ruri imbere yanyu.’’
AMASHUSHO
Perezida Touadera agiye gukurikira imyiyereko n'akarasisi k'abasirikare batojwe n'Ingabo z'u Rwanda. pic.twitter.com/UzLhhrgrWt
— IGIHE (@IGIHE) November 24, 2023
Col Alphonse Gahima yashimye abasirikare basoje amasomo bakaba bagiye no gutangira urugendo rwabo mu gisirikare.
Ati “Ni umunsi mukuru kuri mwe, imiryango n’igihugu cyanyu. Mwatorejwe guhangana n’umwanzi mu bihe bishoboka byose kandi twizeye ko muzabishobora.’’
Yavuze ko ikinyabupfura, umurava no kwihangana abasoje amasomo bagaragaje bitanga icyizere ko akazi bagiyemo bazagakora neza.
Yakomeje ati “Nk’abigishije amasomo, twatanze ibishoboka byose kugira ngo muvemo abasirikare b’umwuga nk’uko twabisabwe n’ubuyobozi bw’ingabo muri Centrafrique na RDF.’’
Yabibukije ko amahugurwa n’amasomo bahawe atarangiye ahubwo na bo bakwiye gukomeza gushaka ubumenyi bwisumbuyeho buzakomeza kubafasha kubahiriza inshingano zabo.
Col Gahima ati “Tubasabye kwimakaza imyitwarire myiza no kubakira ku ndangagaciro zibakwiye nk’abasirikare. Twizeye ko muzahesha agaciro igihugu cyanyu.’’
Mokanan Ketira w’imyaka 24 y’amavuko uri mu basoje amasomo yagaragaje akanyamuneza nyuma yo kwinjira mu gisirikare.
Yagize ati “Ndumva nkomeye, kuba naratojwe na RDF. Ninjiye mu gisirikare kugira ngo mbashe kurengera igihugu cyanjye, kandi nzabikora.”
“Ndumva nkomeye, kuba naratojwe na RDF. Ninjiye mu gisirikare kugira ngo mbashe kurengera igihugu cyanjye, kandi nzabikora.”
Ni amagambo ya Mokanan Ketira w’imyaka 24 y’amavuko, wari umaze amezi atanu atozwa n’Ingabo z’u Rwanda. Ni umwe mu barenga 500 bo mu Ngabo za FACA… pic.twitter.com/Vc1aBbCsjI
— IGIHE (@IGIHE) November 24, 2023
Abasirikare basoje amasomo biyerekanye mu karasisi batojwe n'Ingabo z'u Rwanda. Akakozwe kari mu ishusho imwe n'iy'agakorwa n'abasirikare ba RDF.
Kwinjiza aba basirikare mu Ngabo, byasojwe n’imyiyereko yari irimo akarasisi aho batambukaga bafite amabendera y'u Rwanda na Centrafrique. Usibye ako karasisi, banerekanye ubushobozi bwabo mu kurwana badakoresheje intwaro, baca mu muriro, berekana imbaraga z'umubiri bamena amatafari bakoresheje umutwe cyangwa ikiganza.
Nyuma banajyanywe aho bagombaga kwerekanira ubushobozi bwabo mu kurasa bakoresheje intwaro zitandukanye. Ni imyiyereko yashimwe na Perezida Touadéra n'abandi bayobozi barimo abo mu Ngabo z’u Rwanda.
AMASHUSHO
Akarasisi kari gukorwa n'abasirikare bashya ba Centrafrique kari mu ishusho imwe n'iy'agakorwa n'abasirikare b'u Rwanda. pic.twitter.com/RzHrTquXpp
— IGIHE (@IGIHE) November 24, 2023
AMASHUSHO
Abasirikare ba Centrafrique batojwe na RDF berekanye ubuhanga bwabo mu kurashisha intwaro zitandukanye pic.twitter.com/C7Frpgn15r
— IGIHE (@IGIHE) November 24, 2023
AMASHUSHO
Abaturage bo mu Mujyi wa Bangui bakereye kwakira Perezida Touadéra ugiye guha ipeti abasirikare bashya batojwe n'Ingabo z'u Rwanda. pic.twitter.com/YGvBQ5wdjS
— IGIHE (@IGIHE) November 24, 2023
📸𝐀𝐌𝐀𝐅𝐎𝐓𝐎📸
Abasirikare mu byiciro bitandukanye mu ngabo za FACA bitabiriye uyu muhango. pic.twitter.com/Nej6CjDJsi— IGIHE (@IGIHE) November 24, 2023













Amafoto: Philbert Girinema
Video: Bidibura William


Ibitekerezo 0