Transparency International Rwanda yishimiye itabwa muri yombi ry’abakekwaho kwica Gustave Makonene wari umukozi wayo, wishwe mu 2013.
Mu cyumweru gishize Polisi y’Igihugu yatangaje ko yataye muri yombi abapolisi babiri, Kaporali Nelson Iyakaremye na Isaac Ndabarinze, ivuga ko ari bo bakekwaho kwica Makorere, icyaha cyakozwe tariki ya 17 Nyakanga 2013.
Itangazo Transparency International Rwanda yashyize ahagaragara ikimenya ayo makuru rivuga ko Makonene yari umukozi ukora akazi neza kandi akagira umuhate, bakaba bizera ko abakoze iki cyaha bazagezwa imbere y’ubutabera.
Huguette Labelle, Umuyobozi Mukuru wa Transparency International muri iryo tangazo agira ati “Makonene, mugenzi wacu, yari umuntu ugira umuhate, twizeye neza ko iperereza ryimbitse ritazageza abakekwa imbere y’ubutabera gusa, ahubwo rinahuruza ababishinzwe kugira ngo barinde umutekano w’abantu b’intwari bagaragaza ahari ruswa, bagashyira ubuzima bwabo mu kaga ku bw’ineza y’abandi”.
Muri iri tangazo, Ingabire Marie Immaculée uyobora Transparency International mu Rwanda, avuga ko umwaka ushize uyu muryango wa sosiyete sivile ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane wari wasabye abayobozi gukora iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Makonene, no kumenya icyo yazize
Bati “Twishimiye iyi ntambwe tunizera kuzamenya andi makuru ku iperereza ryatumye aba batabwa muri yombi”.
Gustave Makonene wakoraga nk’Umuhuzabikorwa w’ubuvugizi n’ubujyanama mu by’amategeko wa Transparency International mu Karere ka Rubavu, yatangiye gukorera uyu muryango muri 2011.
Umwaka ushize nibwo abaturage basanze umurambo we ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu. Nk’uko byatangajwe na Polisi y’Igihugu mu cyumweru gishize ubwo yerekanaga abakekwaho ubu bwicanyi, uyu mugabo wari ufite imyaka 33 ngo yaba yarishwe nyuma y’uko avumbuye ko abapolisi Iyakaremye na Ndabarinze bagiraga uruhare mu kwinjiza amabuye y’agaciro mu Rwanda avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Kanda hano usome inkuru y’abapolisi babiri bakurikiranyweho iki cyaha.



















TANGA IGITEKEREZO