Uyu muryango watangaje ko abagororwa baha ruswa abacungagereza ngo babafashe gutunga no guhamagaza telefone, igikorwa kinyuranye n’amategeko.
Muri Kanama 2016, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatangaje ko rwatahuye telefone zirenga 2000 zafatiwe muri Gereza zisaga 14 zo mu gihugu, mu gihe cy’amezi ane gusa.
Mu nama TI-Rwanda yagiranye na Polisi y’igihugu; RCS; Urugaga rw’Abavoka n’abandi, igamije gushakira hamwe uko abana bafunzwe bahabwa uburenganzira n’ubutabera yo ku wa 27 Ukwakira 2017, yasabye inzego bireba kurengera abana bafunze, bagahabwa uburenganzira bwo kunganirwa no kumenyana n’ababunganira mbere y’uko bagezwa imbere y’ubutabera ndetse no kwita ku bindi bibazo bibugarije muri gereza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, Mupiganyi Appolinaire, yavuze ko hakwiye gutekerezwa uko bahabwa ubwo burenganzira.
Yagize ati “Mu bunararibonye n’amakuru duhabwa, abafungwa benshi bafite telefone. Kuba hari icyo kibazo kandi bamwe babikora bihishe, ntihanatekerezwa uburyo bahabwa itumanaho bakoresha hagati yabo n’imiryango n’ababunganira mu mategeko kandi bushobora no kugenzurwa.”
Zimwe mu mpamvu zitangwa zo kugenzura iryo tumanaho rusange ni uko hari ubwo bashobora kurikoresha mu bindi birimo nk’ibyaha, gusibanganya ibimenyetso ku byo bakurikiranyweho n’ibindi.
Mupiganyi yavuze ko akenshi usanga izo batunze bazikoresha mu buryo bwo gushaka uko bavugana n’inshuti zabo, ariko cyane cyane nanone bavugana n’ababunganira mu mategeko kandi ko biba bikenewe, kuko ari uburenganzira bwabo bwo kuvugana n’ababunganira.
Umunyamategeko w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, Patrick Schul Mungu, yatangaje ko rwandikiye inzego bireba zirimo Ikigo cy’Itumanaho n’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) ruzisaba uburenganzira.
Yagize ati “Ku bijyanye n’icyo guhamagaza telefone, RCS yakoze ubuvugizi. Twandikiye MTN tuyisaba ko izo telefone zatangwa bakaduha umurongo, kugira ngo gutunga telefone ku bagororwa mu buryo butemewe bicike, hagashyirwaho umurongo bahuriyeho bose; umugororwa akagira isaha yo guhamagara umuryango niba abikeneye, MTN idusaba ko tubinyuza muri RURA. Twarayandikiye kugira ngo iduhe uwo murongo, tuge tubasha no kugenzura ibiganiro bagirana n’abo bahamagara, dutegereje igisubizo cya RURA.”
Umuyobozi wa TI-Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko n’ubwo ikintu cyo guha abagororwa itumanaho rusange kitavuzwe bwa mbere, bikwiye kwihutishwa vuba.
Yagize ati “Ariko noneho nibura batubwiye ikimaze gukorwa, byavugwaga bati bizakorwa, bizakorwa,…. Ubu noneho baduhaye icyizere. Ubu rero twebwe igikurikira, ni ukuzakurikirana icyo RURA izabaha n’uko bishyirwa mu bikorwa.”
Amabwiriza agenga imfungwa n’abagororwa ateganya ko ufatanwe telefone ahanishwa gufungwa iminsi 10 muri kasho yihariye muri gereza ariko ishobora kugabanuka bitewe n’inshuro ayifatanwe ndetse akaba yahagarikwa gusohoka hanze ya gereza gukora imirimo nsimburagifungo naho uwasuye umugororwa akamuzanira telefone ahanishwa kutongera kumusura.



















TANGA IGITEKEREZO