00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Transparency Rwanda yagaragaje umuti wagabanya imanza mu nkiko

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 8 May 2022 saa 01:23
Yasuwe :

Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda wasabye Abanyarwanda guharanira kwikemurira amakimbirane mu bwumvikane nk’umuti urambye wo gukemura ibibazo no kugabanya imanza zitari ngombwa mu nkiko.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 5 Gicurasi ubwo hatangizwaga ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu n’amahugurwa ku gukemura amakimbirane mu bwumvikane.

Aya mahugurwa agenewe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari ndetse n’izindi nzego zakira zikanakemura ibibazo by’abaturage.

Umuyobozi wa Transparency Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yatangaje ko aya mahugurwa agamije gushyigikira politiki ya Leta yo kwifashisha ubwumvikane mu gukemura amakimbirane.

Yanashimangiye ko gukemura ibibazo mu bwumvikane birinda abanyarwanda gusiragira mu nkiko, bikanarinda gutakaza umwanya, amafaranga n’umwiryane udashira.

Ati “Nk’uko mubizi gukemura amakimbirane mu bwumvikane ni umuco wahozeho kuva na kera. Ngira ngo mwarabinonye na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Inkiko Gacaca zafashije cyane mu kumenya amakuru y’ibyabaye no kunga abanyarwanda.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Serivisi zo kwegereza Ubutabera Abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera, Mupenzi Narcisse yashimangiye ko ubutabera bwunga bwagize uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda kandi ko bifasha kugabanya imanza mu nkiko no kwimakaza amahoro.

Ati “Aya ni amahirwe ntagereranywa yo kongerera ubumenyi abitabiriye aya mahugurwa basanzwe bahura n’abaturage bafitanye amakimbirane. Twizeye ko ubumenyi nk’ubu buzakoreshwa mu kunga no kubaka sosiyete nyarwanda.”

Uyu muyobozi kandi yasobanuye ko amahugurwa atajyanye no gukemura amakimbirane mu bibazo nshinjabyaha, ahubwo azibanda ku buryo bwo gukemura ibibazo mbonezamubano bikunze kugaragara mu mibereho n’imibanire y’abanyarwanda.

Umwe mu bagize inshuti z’Umuryango muri Gasabo witabiriye aya mahugurwa, Ndabaramiye François yatangaje ko aya mahugurwa azobongerera ubumenyi mu kunga no gukemura ibibazo mbonezamubano mubaturage ku buryo bunoze.

Yashimiye Transparency International Rwanda n’Umuryango Norwegian People’s Aid bateguye iki gikorwa, anizeza ko ubumenyi bazahakura bazabusangiza abandi.

Aya mahugurwa yatangiriye mu karere ka Gasabo yatewe inkunga n’umuryango mpuzamahanga ukomoka muri Norvège, Norwegian People’s Aid (NPA). Azajya abera mu turere tubiri tugize buri Ntara yose y’u Rwanda.

Aya mahugurwa azabera muri buri Ntara y'u Rwanda n'Umujyi wa Kigali
Transparency International Rwanda yatangije ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu n’amahugurwa ku gukemura amakimbirane mu bwumvikane
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Serivisi zo Kwegereza Ubutabera Abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera, Mupenzi Narcisse yavuze ko gukemura amakimbirane mu bwumvikane ari ingenzi igihe hatabaye ibyaha bihanwa n'amatege
Aya mahugurwa agenewe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari ndetse n’izindi nzego zakira zikanakemura ibibazo by’abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages