Ni ibyagaragajwe na Transparency International Rwanda ku wa Gatanu, tariki 24 Ugushyingo 2023, ubwo hamurikwaga ibikubiye mu isesengura yakoze kuri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2021/22. Byamurikiwe inzego zitandukanye zirimo iza leta, abikorera n’imiryango itari iya leta.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, yavuze ko ahagaragara ibyuho bya ruswa mu mikoreshereze y’imari ya Leta ari henshi ari na yo mpamvu inzego zitandukanye by’umwihariko iz’ubutabera zikwiye kuhahagurukira.
Ati "Ibyuho bya ruswa biri mu byiciro bitandukanye, ngira ngo ahantu hakwiye kugaragara ibyuho bya ruswa ni mu masoko ya Leta cyane cyane mu bikorwaremezo Leta yubaka."
"Hagiye hagaragara ko hari ibikorwaremezo bikorwa ugasanga ba rwiyemezamirimo barabitaye bifite amafaranga menshi, nanone amasoko ya Leta ba rwiyemezamirimo bahagarika cyangwa se amasezerano adindira, ibyo byose ni ahantu hari ibyuho."
Ahandi hantu TI Rwanda isanga hari ibyuho bya ruswa mu mikoreshereze y’imari ya Leta ni mu bijyanye n’imitungo ya Leta idakoreshwa ngo ibyazwe umusaruro irimo ubutaka cyangwa inyubako.
Mupiganyi ati "Byagiye bigaragara ko mu igenamigambi, uriya mukozi wa Leta cyangwa uw’akarere ashobora no kubikora agamije kugira ngo abonemo aye yihuse."
"Kuko ntabwo turimo kumva ukuntu igenamigambi ryakorwa hakubakwa ibitaro runaka, byarangiza ngo ibitaro biri aho ngaho ntabwo birimo gukoreshwa cyangwa se igikorwa runaka, reka dufate nk’uruganda rukora ifu y’imyumbati, ugasanga ntirukoreshejwe kubera ko abagomba kugeza kuri urwo ruganda ibikoresho by’ibanze nta bahari, uruganda rukaguma aho kandi amafaranga ya Leta yarasohotse."
Mupiganyi avuga ko aho hantu haba harimo icyuho cya ruswa kubera ko umuntu wese ashobora kwibaza igenamigambi riba ryarakozwe n’uburyo riba ryarakozwemo.
Ati "Ariko ikindi cyagiye kigaragara ni uko iyo nyigo koko ishobora kuba yarakozwe ariko kuyemeza ugasanga [...] ntabwo twakwemeza ngo ni ruswa ariko iyo ubona ibikorwaremezo biri aho bidakora, biba ari ikibazo."
Perezida w’Urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda, Eng. Kazawadi Papias Dedeki, yagaragaje ko hari imishinga ihabwa abenjenyeri batari mu rugaga bikarangira bayitaye, kubakurikirana bikagorana.
Yagaragaje ko kugeza ubu inzego zitanga amasoko yo kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda, inzu n’ibindi usanga zigikorana n’abatari mu Rugaga rw’Abenjenyeri bityo bikaba ari imbogamizi ku bijyanye no kubakurikirana mu gihe baba bataye imishinga itarangiye cyangwa hari amakosa bakoze.
Ati “Tugira ikibazo cy’uko duhora dushishikariza abatanga amasoko gukorana n’urugaga kugira ngo rubahe abahanga bafite ubushobozi kandi bashobora gukurikiranwa mu gihe byabaye ngombwa. Iyo ukoranye n’umuntu utari mu rugaga usanga bigorana kumenya uko uzamukurana.”
Muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka warangiye tariki 30 Kamena 2022, kandi hagaragayemo uturere tune dufite abakozi bahembwa kandi batabaho [abakozi ba baringa]. Ni abakozi bose hamwe batwaye Leta miliyoni 70 Frw kandi mu by’ukuri batabaho.
Mupiganyi ati "Abakozi ba baringa rero muri utwo turere, ni ikintu tutari tumenyereye, byaragaragaye mu turere tune. Ntabwo wenda twahita twemeza ko iyo ari inyerezwa ry’umutungo ariko nabyo uwabitekereza ntiyaba yibeshye kuko ibyo bigize icyaha."
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Ibikorwa by’Ubukangurambaga no guhuza Urubyiruko rw’Abakorerabushake, Richard Kubana, avuga ko ahagaragara intege nke mu mikorere y’inzego z’ibanze harimo gushyirwamo imbaraga ngo umutungo wa leta udakomeza gukoreshwa nabi.
TI Rwanda igaragaza ko Leta ikora ibishoboka byose kugira ngo ibashe guha Abanyarwanda ibyo bagenewe birimo ibikorwaremezo ariko ugasanga hari bamwe mu bayobozi babishyira mu mifuka yabo. Ni ibintu uyu muryango usanga bikwiye guhagurukirwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!