Ubwo hatangizwaga igice cya kabiri cy’umushinga wayo ugamije gukangurira abahinzi kugira uruhare mu bibakorerwa, Umuyobozi ushinzwe porogaramu muri Trócaire, Sibomana Modeste, yavuze ko watangijwe hagamijwe gufasha abaturage gukora ku buryo bagira uruhare mu bibakorerwa.
Yagize ati “Byagaragaye ko abaturage baba badafite ubumenyi buhagije ku buryo byabafasha gushyira mu bikorwa gahunda na politiki z’ubuhinzi nk’uko biba biteganyijwe, tukaba rero tugiye gukomeza guha amakuru abo baturage no kubahugura kuri izo gahunda no kubereka uko bazigiramo uruhare.”
Yasobanuye kandi ko ufasha abayobozi ku nzego z’ibanze kurushaho gufatanya n’abaturage n’imiryango itari iya Leta kuganira hagamijwe kongera uruhare rwabo.
Umuyobozi ushinzwe politiki z’ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Kabano Jean Claude, yavuze ko uwo mushinga wagize akamaro mu gice cyawo cya mbere, asaba ko mu gice cya kabiri wazajyanwa henshi.
Yagize ati “Uyu mushinga ni ingirakamaro kuko watekerejwe kugira ngo udufashe maze politiki na gahunda z’ubuhinzi zigere ku baturage uko bikwiye, gusa icyo twe tubasaba ni uko bajya bagenda bimuka, ubutumwa batanze hano bakajya no kubutanga ahandi.”
Mu gice cya mbere cy’umushinga abaturage bagera ku 3675 bahuguwe uburyo bwo kugira uruhare mu ngamba zifatwa mu rwego rw’ubuhinzi, hahuguwe kandi imiryango itegamiye kuri Leta igera kuri 50 yongererwa ubushobozi mu kubasha gusesengura ingengo y’imari ishyirwa mu buhinzi.
Bikaba biteganyijwe ko mu gice cya kabiri cy’uwo mushinga abangana batyo bazongera bagahabwa izo serivisi ikazakoresha miliyoni zigera kuri 815 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ubushakashatsi bwakozwe na Trócaire ijya gutangiza uwo mushinga, bwagaragaje ko abagabo 3% bonyine ari bo banyurwa n’uruhare bagira mu ngengo y’imari ishyirwa mu buhinzi, abagore bakaba 5% mu gihe urubyiruko ari 6%.
Hagati aho ngo Abanyarwanda bagera kuri 56% nibo banyurwa n’uruhare bagira mu myanzuro ibafatirwa; muri bo urubyiruko rukaba rugera kuri 63%, abagore 49% mu gihe abagabo ari 50%.
Ibyo, Trócaire Rwanda ikavuga ko ari byo iheraho ishaka gufasha abahinzi kongera uruhare rwabo mu bibakorerwa.
Trócaire yatangiye gukorera mu Rwanda kuva mu 1994. Mu myaka 23 uwo muryango wafashije abafatanyabikorwa bagera kuri 30. Kugeza ubu ikorera mu turere turindwi hagamijwe gufasha u Rwanda gushyira mu bikorwa intego zigamije iterambere rirambye (SDGs).
Ikorera mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Nyagatare, Gakenke, Rulindo, Nyanza na Kirehe.



















TANGA IGITEKEREZO