00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yashinje abamubanjirije kwangiza umutekano wa Amerika

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 19 December 2017 saa 09:26
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku wa Mbere yashyize ahagaragara politiki ye irebana n’ububanyi n’amahanga, aho yagarutse ku bikorwa by’abamubanjirije ashinja kugira uruhare rukomeye mu iyangirika ry’umutekano w’igihugu.

Mu ijambo rye Trump, yavuze ko asanga Abanyamerika baragiye basigara inyuma kubera ibyemezo byagiye bifatwa n’abaperezida bamubanjirije ku ngingo zitandukanye zirimo ikibazo cy’abimukira, umugambi wa Iran mu gukora ibitwaro bya kirimbuzi ndetse n’amasezerano arebana n’ubucuruzi.

Yakomeje avuga ko mu myaka myinshi ishize abaturage bakomeje kureba uburyo abayobozi basimburana mu kubatenguha, aho benshi muri bo bibagiwe amajwi bagomba kubaha, ndetse n’inyungu zikwiye kurengerwa.

Ati “Hejuru ya byose, abayobozi bacu bateshutse ku mahame y’Abanyamerika, batakaje intumbero ya Amerika, ndetse barekeraho kwizera ubuhangange bwa Amerika. Kubera izi mpamvu abaturage bacu nabo hari igihombo bagize. Abaturage batakarije icyizere guverinoma yabo ndetse barekera aho kwizera ko ejo ari heza.”

Yongeye gushimangira kandi ko intsinzi ye mu matora yabaye mu 2016, ari ikimenyetso ko abaturage bifuza ikindi cyerekezo, ndetse avuga ko iki ari igihe cyo guhaguruka bagakorera igihugu, kuko abanzi bacyo bakomeye kandi biyemeje kurwana urugamba igihe kirekire.

Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru ibivuga, Trump ntiyigeze agaruka cyane ku bikubiye mu nyandiko kuri gahunda irebana n’ububanyi n’amahanga ndetse n’umutekano.

Yirinze kandi kugira icyo atangaza ku birebana n’uruhare rw’u Burusiya mu matora ya Amerika, ahubwo avuga ko iki gihugu n’u Bushinwa bigamije gusuzuma uburemere bw’ubuhangange, amahame n’ubukungu bwabo.

Yanongeye gushimangira umusaruro wavuye mu kuba yarahaye u Burusiya amakuru yatumye buburizamo igitero cy’iterabwoba, avuga ko ubufatanye nk’ubu aribwo bazateza imbere, ariko batibagiwe kurengera inyungu za Amerika.

Perezida Donald Trump yashinje abamubanjirije kwangiza umutekano wa Amerika

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages