Melania Trump utarakunze kugaragara mu ruhame kuva umugabo we yarahirira kuba Perezida wa Amerika, yagiye ashinjwa ibintu bitandukanye birimo no kuba yarakoze umwuga wagereranywa n’uburaya; ikibazo yagejeje mu rukiko ndetse agatsinda.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku itariki 16 Gashyantare 2017, Donald Trump yahaswe ibibazo birebana n’ubuzima bwe bwite ndetse n’umugore we.
Mu gusubiza yibanze ku kugaragaza uburyo umugore we adahabwa agaciro gakwiye, kandi ko akurikije igihe amaze amuzi ibyo bamushinja byose ari ibinyoma.
Ati “Ndababwira ibi, azaba umugore w’Umukuru w’Igihugu udasanzwe. Azaba umuntu uhagarariye abagore w’agatangaza.”
CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko Trump yashimangiye ko umugore we azaba umuvugizi mwiza wa bagenzi be, kuko yumva neza ibibazo by’abagore kandi muri byose azafatanya n’umukobwa we Ivanka Trump.
Ati “ Ibi ntibabikora kubera amafaranga, ntabwo babikora kugirango bazabihemberwe. Ibi barabikora kuko babyiyumvamo bombi.”
Yanongeye kuvuga ko Melania n’umuhungu wabo Barron Trump w’imyaka 10, bazimukira muri Peresidansi (White House), ubwo azaba arangije umwaka we w’amashuri mu Mujyi wa New York.
Kuwa Gatatu nibwo bwa mbere Melania Trump yakoze inshingano ze nk’umugore w’Umukuru w’Igihugu, ubwo yakiraga umugore wa Minisitiri w’intebe wa Israel, Sara Netanyahu; bajyanye no gusura Ingoro y’umurage w’amateka y’abirabura iri i Washington DC.
Donald Trump yatorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 8 Ugushyingo 2016 ahigitse Hillary Clinton bari bahanganye. Yarahiriye inshingano ze kuya 20 Mutarama 2017.



















TANGA IGITEKEREZO