Ni ubutumwa yatanze ku wa 6 Nzeri 2023, mu gusoza iryo torero rimaze iminsi 10, ku Ishuri Rikuru ryigisha Ubuhinzi n’Ubworozi bubungabunga Ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA), riherereye mu Murenge wa Gashora, Akagari ka Mwendo, Umudugudu wa Gaharwa mu Karere ka Bugesera.
Rwigamba yababwiye ko Abanyarwanda n’imiryango bakomokamo ibatezeho ibisubizo mu masomo bayobotse.
Yagize ati ‘‘Mwahisemo kujya mu buhinzi n’ubworozi mukabugira umwuga, mukaba mugiye gutangira kubyiga. Umusingi w’indangagaciro wo murawufite ubu, (…) mufite n’amahirwe mugiye kwiga umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi mwahisemo nta gahato. Tubatezeho rero ibisubizo, igihugu kibatezeho ibisubizo na Afurika ibatezeho ibisubizo.’’
Yabibukije ko baramutse bashyize mu bikorwa ibikubiye mu ndangagaciro baherewe mu itorero bakongeraho ubumenyi bwo mu ishuri bagiye guhabwa, bagira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije u Rwanda n’Isi muri rusange, birimo n’iby’imihindagurikire y’ibihe.
Ati ‘‘Igikurikiyeho rero ni ukumenya uko mukoresha indangagaciro z’u Rwanda, izo mwize zose, iziranga umuntu, kugira ngo duhangane n’ibibazo byinshi dufite mu Rwanda, duhangane n’ibibazo dufite muri Afurika no ku Isi yose. Ibibazo muzi birimo iby’imihindagurikire y’ibihe, indwara, inzara, izuba ryinshi, imvura iyo ibaye nyinshi.’’
Abaturarwanda bazagera kuri miliyoni 22 mu 2050 mu gihe ubuso bw’u Rwanda bwo ntibwiyongera, bisobanuye ko hakenewe uburyo bwizewe mu kwihaza mu biribwa.
Abaturarwanda 67% bakora ubuhinzi bugira uruhare rwa 27% mu musaruro mbumbe w’ubukungu bw’u Rwanda. Kugeza ubu 50% by’umusaruro woherezwa mu mahanga ni bwo ukomokaho.
Rwigamba yabwiye aba banyeshuri ko ari “bamwe mu bategerejweho ibisubizo’’, abasaba imbaraga mu gushyiraho uruhare rwabo hongerwa umusaruro ukomoka ku buhinzi.
Umuhuzabikorwa w’Itorero muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yanagize uruhare rukomeye mu gutoza abo banyeshuri, Gasana Pascal, yibukije uru rubyiruko ko ibikubiye mu mpanuro n’inyigisho bahawe bazabigeraho nibasenyera umugozi umwe.
Ati ‘‘Mwize ibintu bitandukanye, mwabonye ko uri umwe nta kintu iby’Isi byose byakumarira. Ugomba kumenya ko ibintu byose biba byiza ari uko uri kumwe na mugenzi wawe. Ibyo bidufasha kunga ubumwe hagati yacu, bikadufasha kunga ubumwe hagati y’Abanyafurika bose, ibyo bigahuza na rya jambo rivuga ngo gushakira u Rwanda imbuto n’amaboko.’’
– Aba banyeshuri batojwe iki?
Abanyeshuri 84 barimo abahungu 42 n’abakobwa 42 batojwe binyuze mu guhabwa ibiganiro biri mu byiciro bitatu birimo igikubiyemo amateka y’u Rwanda n’uko ubukoloni bwaruzanyemo amacakubiri yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakigira kuri ayo mateka baharanira kubaka u Rwanda rudaheza.
Banaganirijwe ku cyerecyezo cy’u Rwanda ngo bamenye uruhare rwabo mu kurwubaka no kwigishwa indangagaciro na kirazira n’Umuco Nyarwanda banatozwa gutarama no guhiga, kwiga kuvuga ku buryo hari abageze yo batazi Ikinyarwanda bakacyigishwa.
Banahawe imyitozo n’akarasisi bya gisirikare, byabafasha kwirinda mu gihe hagira ikibasagarira, banatozwa intambwe y’intore ituma batambuka badasobanya n’izindi nyigisho zikubiyemo indangagaciro Nyarwanda.
Umunyeshuri wavuze ijambo mu izina ry’abasoje iri torero, Benittus Niyompano, yavuze ko ubumenyi bahabwa mu ishuri bukenera kujyana n’ikinyabupfura.
Ati ‘‘Icyo rero bigiye kudufasha, izi ndangagaciro twize tuzazivanga n’ubwenge tuzavana aha bityo tuzakore umurimo mwiza, ariko na none dushyiremo n’indangagaciro kugira ngo bibe byiza kurushaho, tutaba nka ba bandi baba bazi ubwenge ariko bakabukoresha mu bintu bibi.’’
Umuyobozi Mukuru muri RICA ushinzwe Ubushakashatsi n’Imyigishirize, Dr Richard Ferguson, yibukije abitabiriye uyu muhango ko ishuri ryiyemeje ko abagiye gutangira umwaka bazajya banyuzwa mu itorero. Bigamije kubategura neza mu kwiga amasomo bahabwa no kubakira ku ndangagaciro zikwiye.
Yashimye “Leta y’u Rwanda yemeye ko ubu bufatanye bubaho burimo no kuba MINUBUMWE na Minisiteri y’Ingabo ari bo batanga abatoza abanyeshuri”.
Kaminuza ya RICA yatangiye mu Rwanda mu 2019, buri mwaka yakira abanyeshuri 84 barimo abahungu 42 n’abakobwa 42 bakayigamo imyaka itatu. Ifite intego zuzuzanya n’iz’igihugu zo kwihaza mu biribwa no kongera ingano n’ubwiza bw’ibyoherezwa ku masoko yaba ay’imbere mu gihugu no hanze.
Ku wa 8 Kanama 2023, ni bwo abanyeshuri 75, ba mbere, basoje Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri RICA nyuma y’imyaka ine batangiye amasomo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!