00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tubura yatanze inkunga ya miliyari 1.6 Frw yo gufasha abahinzi kwirinda Coronavirus

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 11 May 2020 saa 11:30
Yasuwe :

Umuryango uharanira iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda, Tubura, watangiye gutanga inkunga y’amasabune afite agaciro ka miliyari 1.6 Frw azagera ku miryango miliyoni ebyiri yo mu turere 27 two mu gihugu, mu rwego rwo kunganira gahunda za Guverinoma zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Iyo nkunga igizwe n’imiti y’isabune miliyoni 2.3 biteganyijwe ko izagera ku bahinzi bakorana na Tubura bo mu turere 27 muri 30 tugize igihugu [havuyemo utwo mu Mujyi wa Kigali] n’abadakorana nayo.

Amasabune azagezwa ku bahagarariye Tubura mu tugari abe aribo bazayageza kuri buri muhinzi, hakurikijwe gahunda bagira yo kubasura mu murima, aho batari azajya ashyikirizwa imirenge kugira ngo atangwe hubahirijwe ingamba zo kwirinda.

Mukeshimana Christine uhagarariye Tubura mu Kagari ka Mbyo mu Murenge wa Mayange yabwiye IGIHE ko icyo gikorwa cyaberetse ko izirikana abahinzi bakorana nayo kandi ko birabafasha gukomeza akazi neza.

Ati “Ku muhinzi iyo umuhaye ibintu nk’ibi bigaragara ko muri kumwe, binagaragara ko umutekereza cyane, rero twumvise ari ikintu cyiza, kiranadufasha kuba twanoza akazi kacu neza.”

Mu rwego rwo gufatanya nk’Abanyarwanda mu bihe bikomeye by’icyorezo cya Covid-19, abakozi ba Tubura bakusanyije miliyoni 15 Frw, Ikigo cyongeraho izindi 15 Frw zigera kuri miliyoni 30 Frw azakoreshwa mu kugura ibiribwa bizahabwa abagizweho ingaruka na COVID-19 bikazashyikirizwa ikigega cya leta.

Ibyo biribwa, Tubura yabiguze n’abahinzi bakorana nayo, itanga amahirwe yo kubona isoko.

Tubura itangaza ko ari inshingano zayo gufasha abahinzi gukomeza kongera umusaruro kandi bagakora ibishoboka ngo bafashe mu guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi wa Tubura mu Rwanda, Eric Pohlman, yavuze ko kugira umuhinzi utekanye ari ukugira umutekano w’ibiribwa, ikaba ariyo mpamvu uyu muryango uri gukora ku buryo umuhinzi agira amakuru yose n’uburyo bwo kwirinda Covid-19.

Pohlman yashimye ingamba za Guverinoma zo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo, avuga ko kuri we ubu u Rwanda aricyo gihugu umuntu yabamo atekanye.

Ati “Muri Tubura, turashimira Guverinoma ku ngamba zo guhangana na Covid-19. Njye ubwanjye ndatekereza ko mu Rwanda ariho hantu ku Isi hatekanye ho kuba muri iki gihe. Muri Tubura, abahinzi ni bo ba mbere b’ingenzi kubera ko bahinga ibidutunga twese. Niyo mpamvu dufatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’iy’Ubutegetsi bw’igihugu, dushaka gukora ku buryo buri muhinzi abona amakuru n’isabune mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.”

Uretse ayo masabune imiryango yo mu tugari 1987 two mu turere 27 Tubura ikoreramo izakomeza guhabwa ubujyanama bwo kwirinda mu mirimo, mu ngo n’aho ituye.

Tubura yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2007. Ni umuryango ugeza inyongeramusaruro ku miryango ibihumbi 465 ikora ubuhinzi mu turere 27 mu gihugu. Utanga amahugurwa y’ubuhinzi no gushaka amasoko, ikabaha n’ibikoresho bimwe na bimwe birimo amatara y’imirasire y’izuba.

Akagari ka ka Mbyo ni kamwe mu tugera ku 1987 tuzagerwaho n'inkunga
Tubura yatanze inkunga ya miliyari 1.6 Frw yo gufasha abahinzi bo mu turere 27 kwirinda Coronavirus
Umurenge wa Mayange ni umwe mu yashyikirijwe inkunga igenewe abahinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages