Tugomba kwitegura intambara y’igihe kirekire -Ndayisaba avuga ku guhangana n’abapfobya Jenoside

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 7 Ukwakira 2019 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yavuze ko urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi rusaba abantu guhora biteguye kuko n’iyakorewe Abayahudi hagati ya 1940-45, abayihakana n’abayipfobya bakigaragaza.

Ndayisaba yabivuze ubwo hamurikwaga ubushakashatsi ku miterere y’ihakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikorerwa mu mahanga n’ingamba zabifatirwa.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, bwagaragaje ko muri rusange abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe mu mahanga biganjemo abantu ku giti cyabo, imiryango, abanyamadini, imiryango mpuzamahanga n’abanyapolitiki.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umubare munini w’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoresha imvugo isesereza Abatutsi, igamije guteza urujijo mu mitwe y’abantu, cyane cyane abatazi u Rwanda n’amateka yarwo no kubambura amateka yabo n’agaciro kabo.

Bugaragaza ko baterura ngo bavuge ko Jenoside itabayeho, ahubwo berekana ko habaye Jenoside ebyiri, bagashakisha uburyo bwose kugira ngo ibitekerezo byabo bigere kure kandi abe ari byo byiganza mu mitwe y’abantu.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hashingiwe cyane cyane ku nyandiko zitandukanye zerekanywe zikanasesengurwa hakurikijwe uwazanditse uwo ari we n’umurongo w’ibitekerezo byagaragaye ko ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bugaragaza ko muri iyi minsi ihakana n’ipfobya riza ryihishe inyuma y’uburyo bwo kwanga kwemera impinduka nziza zigenda zibera mu gihugu nyuma ya Jenoside, no gushimangira ko politiki yateguye Jenoside ari yo ibereye Abanyarwanda

Ndayisaba yavuze ko Abakoze n’abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi benshi batakiriho ariko mu bisekuru usangamo abafite ingabitekerezo, guhakana no gupfobya iyo Jenoside.

Ati “Biratwereka ko tugomba kwitegura intambara y’igihe kirekire, tugomba nk’u Rwanda kubaka imbaraga zereka buri wese ko ukinishije guhakana, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aba yiteguye kurwana n’abanyarwanda, yiteguye kutihanganirwa na gato.”

Ndayisaba yavuze ko ibyo bitahera mu magambo gusa ahubwo ko kugira ngo bigerweho bisaba kubaka imbaraga zikomeye, zirimo kubyaza umusaruro imiryango mpuzamahanga u Rwanda rubarizwamo, ruhereye muri Afurika.

Ati “Hari ibyo ubona bibabaje binateye isoni iyo ubona turi muri Afurika Yunze Ubumwe(AU), dufite Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika, Dufite Inzego za AU ariko wajya kureba ugasanga mu bihugu dufite ku Isi n’ibijya kugerageza ari uguhana Jenoside ubwayo no kugira igikorwa ku bakoze Jenoside, ugasanga Afurika niyo iza inyuma.”

Ndayisaba yavuze ko usanga bimwe mu bihugu binavugwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’u Bufaransa usanga bigenda bitera intambwe mu gukumira abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ibyo muri Afurika ntibigire icyo bikora.

Ati “Birababaje ku buryo ushobora kuba wabonamo ko hari n’aho tubeshyana. Nkumva uko turwana urugamba rwo gukoresha iyi miryango turimo duhereye ku wacu w’Abanyafurika mu bindi bikorwa by’iterambere, iki nacyo dukwiye kukizana mu by’ibanze.”

Ndayisaba avuga ko iyo urebye ibihugu byinshi bya Afurika bicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bikaba bidatera intambwe ngo bishyigikire u Rwanda mu nzira yo kubashyikiriza ubutabera no kurwanya abakibaswe n’ingengabitekerezo, guhakana no gupfobya.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko hagati y’umwaka wa 2016-2019, bwakiriye dosiye z’abantu bakekwaho ingengabitekerezo, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 1680 bari mu gihugu ariko ko bavuye mu 114o mu mwaka ubanza bakagera muri 350 muri Kamena 2019.

Ndayisaba yavuze ko Abakoze n’abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi benshi batakiriho ariko mu bisekuru usangamo abafite ingabitekerezo, guhakana no gupfobya iyo Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza