Muri iki gihe “Tumuku tumukwe” ni imvugo yazanywe n’Abarundikazi bahungiye mu Rwanda kubera umutekano muke uri mu gihugu cyabo, banahawe izina rya "4G".
Ubusanzwe ‘Tumuku tumukwe’ bishatse kuvuga ngo ‘tumukule tumukwepe’ cyangwa se mu Kinyarwanda ‘Turye ibye twigendere’.
Bamwe mu bagabo n’abasore batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali cyane cyane i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge bakunze gusohekera mu tubari tugezweho n’ahandi, bagaragaza ko iyi mvuga yamaze kubahombya amafaranga atagira ingano.
Rukundo Antoine avuga ko atazibagirwa uburyo abakobwa b’Abarundikazi bamutwaye telefone ye bakoresheje ijambo 'Tumuku Tumukwe'.
Yagize ati “Nabaguriye inzoga baranywa barahaga yewe nzi ko ndibutahane n’uwo twari twakundanye nyuma twenda kurangiza ni bwo numvise avuga ngo uyu ni tumuku tumukwe.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’uko mugenzi w’uyu mukobwa bari bakundanye avuze iri jambo yamutiye telefone ngo ahamagare inshuti ze maze agenda agiye.
Nsengiyumva Hussein we yagize ati “Ubundi iyo ni imvugo bakoresha barya nk’ibigabo bibahonga amafaranga, kuko usanga bayikoresha nk’iyo bamaze guhaga nk’ikimenyetso cyo kubwirana ko bagomba kumurya utwe bagahita bamucika ako kanya”.
Tumuku Tumukwe ni mvugo itari iy’ubu kuko yakoreshwaga n’abasore mu myaka ya 1990, bashaka kuvuga abakobwa beza bifuza. Hari abo bagiraga bati “ Igisyo, tumuku tumukwe, tumunywere” n'andi
Thamimu Hakizimana

Ibitekerezo 0